Abapolisi bo mu Bufaransa bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Paris, berekeza ku cyicaro cya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, basaba kongererwa amafaranga y’inyongera bahabwa kubera ibyago bahura na byo mu kazi, no kunoza imikorere yabo.
Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatatu, nyuma y’ibyumweru byinshi
abapolisi bamaze bashinzwe gucunga imyigaragambyo y’abanyeshuri n’abakozi.
Amashusho yagaragaje abapolisi bagenda baririmba indirimbo zigaragaza
ibyo basaba, bazunguza amabendera y’amashyirahamwe y’abakozi. Bamwe muri bo
bashinze amahema imbere ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, mu gihe
abandi bapolisi bari bashinzwe gucunga umutekano ku muryango w’iyo minisiteri.
Amashyirahamwe ahagarariye abapolisi arasaba ko amafaranga y’inyongera
ahabwa abapolisi basanzwe kubera ibyago bahura na byo mu kazi azamurwa ako
kanya, akava kuri 28.5% akagera kuri 35% by’umushahara fatirwaho mu kubara
pansiyo.
Icyakora, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ivuga ko kubera
ubushobozi buke bw’ingengo y’imari, ishaka ko ayo mafaranga azamurwa buhoro
buhoro, akazagera kuri 33.5% mu 2029. Ubwiyongere bwa mbere buteganyijwe muri
Mata 2027.
Fabien Vanhemelryck, Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe rya Alliance
Police Nationale, yavuze ko abapolisi bananiwe kubera umunaniro, igitutu
n’ingaruka z’akazi kabo, asaba ko imibereho n’imikorere yabo byitabwaho.
Yagize ati: “Kuzamura imishahara ni ngombwa kandi ntibikwiye kugibwaho
impaka. Ariko hari n’ikibazo cy’imikorere yacu. Mwabonye uko dukora. Hari kandi
ikibazo cy’uko abantu bakora ibyaha badahanwa uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko abapolisi benshi bananiwe, ashimangira ko
imyigaragambyo yo ku wa Gatatu ari intangiriro y’ibikorwa bikomeye bashobora
gukomeza niba ibyo basaba bititabwaho.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yahuye
n’intumwa z’ayo mashyirahamwe ziyobowe na Vanhemelryck. Minisiteri yatangaje ko
minisitiri azasinya ibaruwa yiyemeza gushyikiriza abapolisi amasezerano mashya
agamije gukemura ibibazo byabo.
Ku wa Kabiri, abapolisi bagera ku 1.000 bo mu mutwe ushinzwe guhangana
n’imyigaragambyo uzwi nka CRS, bitabiriye ibikorwa byo kwisuzumisha kwa
muganga, nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje gishingiye ku mibare
yatanzwe n’amashyirahamwe yabo.
Abo bapolisi ntibemerewe guhagarika akazi mu rwego rwo kwigaragambya.
Vanhemelryck kandi aherutse kubwira radiyo RTL ko abapolisi n’abajandarume
2.600 bamaze gukomerekera mu kazi.