• Amakuru / MU-RWANDA


Abakobwa biga muri kaminuza n’andi mashuri makuru mu Rwanda bamaze kurenga abahungu mu mubare, nyuma y’imyaka myinshi abahungu ari bo bari benshi muri uru rwego rw’uburezi. Ibi bigaragazwa na raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukungu bwa Afurika (UNECA).

Raporo yiswe Measuring Gender-in-Trade Statistics: Mu Rwanda yasesenguye uko abagore n’abagabo bitabira ibikorwa by’ubucuruzi, amahirwe bafite mu bukungu n’uruhare rw’uburezi mu kubafasha kubona akazi no kwiteza imbere. Imibare yayo igaragaza ko mu 2017 abakobwa bari 46,6% by’abanyeshuri bigaga muri kaminuza n’andi mashuri makuru, mu gihe abahungu bari 53,4%. 

Mu 2024, abakobwa bari bamaze kugera kuri 51,8%, naho abahungu baba 48,2%. Bivuze ko mu myaka irindwi umubare w’abakobwa muri iki cyiciro wiyongereyeho  5,2%, mu gihe uw’abahungu wagabanutse ku kigero kingana n’icyo. Ibi bigaragaza ko abakobwa batakiri inyuma y’abahungu mu kwitabira amashuri makuru, ahubwo ari bo bamaze kuba benshi.

No mu mashuri yisumbuye abakobwa bariganje

Iri zamuka ntirigarukira muri kaminuza n’amashuri makuru gusa, kuko no mu mashuri yisumbuye abakobwa ari benshi kurusha abahungu. Mu 2017, abakobwa bari 52,4% by’abanyeshuri bigaga muri aya mashuri, mu gihe abahungu bari 47,6%. Mu 2024, abakobwa bari bamaze kugera kuri 55,2%, naho abahungu bagabanuka bagera kuri 44,8%.

Ibi bigaragaza ko ikinyuranyo cy’umubare w’abakobwa n’abahungu mu mashuri yisumbuye cyakomeje kwiyongera. Nubwo abakobwa biganje mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza, raporo igaragaza ko hakiri ikinyuranyo hagati y’abagore n’abagabo mu bumenyi rusange bwo gusoma no kwandika. 

Mu 2006, abagore bari bazi gusoma no kwandika bari 60,1%, mu gihe abagabo bari 71,5%. Mu 2011, abagore bari bageze kuri 64,5%, abagabo ari 75,5%, naho mu 2017 abagore bari 69,4%, abagabo bakaba 77,5%.

Mu 2024, igipimo cy’abagore bari bazi gusoma no kwandika cyari kigeze kuri 73,6%, mu gihe icy’abagabo cyari 78,4%. Ibi bivuze ko mu myaka 18 igipimo cy’abagore cyiyongereyeho amanota 13,5 ku ijana, mu gihe icy’abagabo cyiyongereyeho amanota 6,9. Bityo, ikinyuranyo hagati y’ibitsina byombi cyavuye ku manota 11,4 ku ijana mu 2006 kigera kuri 4,8 mu 2024.

Raporo ivuga ko kwiyongera kw’abakobwa biga muri kaminuza n’amashuri makuru bishobora kugira uruhare mu kongera umubare w’abagore bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora imirimo isaba ubuhanga buhanitse. Ibyo birimo imirimo yo mu bucuruzi, mu nganda no mu zindi serivisi zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Ishimangira kandi ko mu myaka iri hagati y’itanu n’icumi, abagore n’abagabo bashobora kurushaho kungana mu mirimo y’ubucuruzi isaba ubumenyi buhanitse, bitewe n’izamuka ry’umubare w’abagore bakomeza amashuri.

Abagore bakomeje kongera uruhare mu bucuruzi no mu buyobozi

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abagore bari 46% by’abakozi bo mu bigo by’ubucuruzi mu Rwanda, mu gihe abagabo bari 54%. Abagore kandi bari bafite 45% by’imyanya y’ubuyobozi bukuru muri ibyo bigo, bigaragaza ko bakomeje kugira uruhare mu mikorere no mu buyobozi bw’ibigo by’ubucuruzi.

Ku bijyanye no gutegura abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, raporo igaragaza ko mu 2024 mu Rwanda hatangwaga amasomo na gahunda z’amahugurwa 28 bifitanye isano n’ubucuruzi, mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru.

 Muri izo gahunda, icumi zari amasomo yo ku rwego rwa kaminuza, izindi icumi zikaba amahugurwa ajyanye n’impamyabumenyi z’umwuga zirimo CPA na ACCA. Hari kandi gahunda eshatu z’amasomo rusange yo mu mashuri yisumbuye n’izindi eshanu z’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Iyi raporo kandi ishimangira ko kugira abagore benshi bize amashuri makuru ari amahirwe akomeye ku bukungu bw’u Rwanda. 

Icyakora, igaragaza ko ikibazo gikomeye atari ukongera gusa umubare w’abagore barangiza amashuri, ahubwo ari ukureba niba ubumenyi bunguka bubafasha kubona akazi, kugera mu myanya y’ubuyobozi no kwitabira ibikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu.


Abakobwa bahinduye amateka y’uburezi mu Rwanda, ubu ni bo benshi muri kaminuza n'amashuri makuru 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments