Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyasabye Sena y’u Rwanda gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirweho gahunda zihariye zo kwegera, kuganiriza no gufasha abantu bafite imyitwarire idahwitse, hagamijwe gukumira ibibazo bitaragera ku rwego rwo kubashyikiriza ibigo ngororamuco cyangwa amagororero.
Iki cyifuzo cyagarutsweho mu biganiro abayobozi ba NRS bagiranye
n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu,
bagaragaza ko hakenewe ingamba zishingiye ku gukumira no gukemura ibibazo
by’imyitwarire hakiri kare, binyuze mu bufatanye n’inzego z’ibanze n’imiryango.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NRS, CP Ntirushwa Faustin, yasabye
ko hashyirwaho ingengo y’imari ihagije yo kwigisha abaturage no kubafasha
guhindura imyitwarire, anagaragaza ko hakenewe abajyanama b’isanamitima
begereye imiryango kugira ngo bafashe abantu bafite ibibazo batarushaho
gukomera.
Yasobanuye ko ubuvugizi bwa Sena bwafasha mu gushyiraho uburyo
bwo kwegera abaturage, kubigisha indangagaciro z’uburere mboneragihugu no
gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mbere y’uko bagera mu bigo ngororamuco
cyangwa muri gereza.
Mu biganiro kandi hasuzumwe gahunda zifasha urubyiruko
rwoherezwa mu bigo ngororamuco, zirimo serivisi z’isanamitima, gufasha
urubyiruko kunoza imitekerereze, kurwigisha indangagaciro na kirazira by’umuco
nyarwanda, kurutoza kwiyobora no kurwigisha imyuga yarufasha kwihangira imirimo
no kwiteza imbere.
Hanagarutswe ku ruhare rw’imikino n’imyidagaduro mu gufasha urwo
rubyiruko, ndetse n’imikoranire n’inzego z’ibanze mu gukurikirana abarangije
igororamuco, kugira ngo bakomeze kubaka ubuzima bwiza kandi birinde gusubira mu
ngeso mbi.
MINALOC yasabye
urubyiruko rwarangije igororamuco kwirinda gusubira mu ngeso mbi
Ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,
Habimana Dominique, yasabye urubyiruko rusaga 2,000 rwarangije amasomo
y’igororamuco n’imyuga gukoresha ubumenyi rwahawe, rukirinda gusubira mu
biyobyabwenge no mu yindi myitwarire mibi.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gusezerera urwo rubyiruko,
wanahuriranye n'ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Uwo muhango
witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye,
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi Mukuru wa NRS.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yasabye urubyiruko
kwitandukanya n’inshuti zishobora kurusubiza mu ngeso mbi, ahubwo rugaharanira
gukora no gukoresha ubumenyi rwungukiye mu igororamuco kugira ngo rwiteze
imbere, rufashe imiryango yarwo kandi rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye kwicara rudafite icyo
rukora, ahubwo ko igihe ruhuye n’imbogamizi zo kubona akazi rukwiye kwegera
ubuyobozi bw’inzego zarwo bukarufasha gushaka icyo rukora.
Yagize ati: “Igihe cyose byuka utekereza ngo ndajya gukora he?
Ndakora iki? Nubona bitari kugukundira wegere ubuyobozi bukwegereye ububwire ko
ushaka akazi bugufashe kubona icyo ukora; ariko we kubyuka udafite icyo ukora.”
Yongeyeho ko Leta yiteguye gushyigikira urubyiruko mu bikorwa
biruteza imbere, ariko ko na rwo rukwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo
by’ibibazo ruhura na byo.
Ibi bigaragaza ko gahunda y’igororamuco idakwiye kugarukira gusa ku gufasha abamaze kugera mu bigo ngororamuco, ahubwo ko no gukumira imyitwarire mibi hakiri kare, gutanga ubufasha ku miryango no gukurikirana abarangije igororamuco ari ingenzi mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’imyitwarire myiza.
NRS yasabye Sena ubuvugizi bwo gufasha urubyiruko rufite imyitwarire ibangamiye abandi mbere y’uko rujyanwa mu bigo ngororamuco
Like This Post? Related Posts