• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyasabye Sena y’u Rwanda gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirweho gahunda zihariye zo kwegera, kuganiriza no gufasha abantu bafite imyitwarire idahwitse, hagamijwe gukumira ibibazo bitaragera ku rwego rwo kubashyikiriza ibigo ngororamuco cyangwa amagororero.

Iki cyifuzo cyagarutsweho mu biganiro abayobozi ba NRS bagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu, bagaragaza ko hakenewe ingamba zishingiye ku gukumira no gukemura ibibazo by’imyitwarire hakiri kare, binyuze mu bufatanye n’inzego z’ibanze n’imiryango.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NRS, CP Ntirushwa Faustin, yasabye ko hashyirwaho ingengo y’imari ihagije yo kwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyitwarire, anagaragaza ko hakenewe abajyanama b’isanamitima begereye imiryango kugira ngo bafashe abantu bafite ibibazo batarushaho gukomera.

Yasobanuye ko ubuvugizi bwa Sena bwafasha mu gushyiraho uburyo bwo kwegera abaturage, kubigisha indangagaciro z’uburere mboneragihugu no gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mbere y’uko bagera mu bigo ngororamuco cyangwa muri gereza.

Mu biganiro kandi hasuzumwe gahunda zifasha urubyiruko rwoherezwa mu bigo ngororamuco, zirimo serivisi z’isanamitima, gufasha urubyiruko kunoza imitekerereze, kurwigisha indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kurutoza kwiyobora no kurwigisha imyuga yarufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Hanagarutswe ku ruhare rw’imikino n’imyidagaduro mu gufasha urwo rubyiruko, ndetse n’imikoranire n’inzego z’ibanze mu gukurikirana abarangije igororamuco, kugira ngo bakomeze kubaka ubuzima bwiza kandi birinde gusubira mu ngeso mbi.

MINALOC yasabye urubyiruko rwarangije igororamuco kwirinda gusubira mu ngeso mbi

Ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye urubyiruko rusaga 2,000 rwarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga gukoresha ubumenyi rwahawe, rukirinda gusubira mu biyobyabwenge no mu yindi myitwarire mibi.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gusezerera urwo rubyiruko, wanahuriranye n'ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Uwo muhango witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi Mukuru wa NRS.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yasabye urubyiruko kwitandukanya n’inshuti zishobora kurusubiza mu ngeso mbi, ahubwo rugaharanira gukora no gukoresha ubumenyi rwungukiye mu igororamuco kugira ngo rwiteze imbere, rufashe imiryango yarwo kandi rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye kwicara rudafite icyo rukora, ahubwo ko igihe ruhuye n’imbogamizi zo kubona akazi rukwiye kwegera ubuyobozi bw’inzego zarwo bukarufasha gushaka icyo rukora.

Yagize ati: “Igihe cyose byuka utekereza ngo ndajya gukora he? Ndakora iki? Nubona bitari kugukundira wegere ubuyobozi bukwegereye ububwire ko ushaka akazi bugufashe kubona icyo ukora; ariko we kubyuka udafite icyo ukora.”

Yongeyeho ko Leta yiteguye gushyigikira urubyiruko mu bikorwa biruteza imbere, ariko ko na rwo rukwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo.

Ibi bigaragaza ko gahunda y’igororamuco idakwiye kugarukira gusa ku gufasha abamaze kugera mu bigo ngororamuco, ahubwo ko no gukumira imyitwarire mibi hakiri kare, gutanga ubufasha ku miryango no gukurikirana abarangije igororamuco ari ingenzi mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’imyitwarire myiza.


NRS yasabye Sena ubuvugizi bwo gufasha urubyiruko rufite imyitwarire ibangamiye abandi mbere y’uko rujyanwa mu bigo ngororamuco

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments