• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2023, Nibwo umunyamakuru w’imikino Uwimana Clarisse ndetse n’umugabo we, Kwizera Jean Bertrand Festus bibaruitse umwana w’umuhungu.

Iyi mfura yabo yahise yiwa Iganze, yakomeje gushimangira ibyishimo muri uyu muryango w’umunyamakuru wubatse izina mu gisata cy’imikino kuri B&B FM.

Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bya Dream Medical Center (DMC) biherereye Kicukiro.

Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. Bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments