• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Kingsley Ogbonna, uzwi nka Doctall Kingsley umaze kumenyekana nka Ntakirutimana, agakunda no kwiyita “umuhungu wa Perezida Kagame” mu rwenya rwe, yagereranyije u Rwanda n’ijuru kubera amahoro n’ikirere cyiza ahasanga.

Yabivugiye mu kiganiro “Ze Frequency” cya Royal FM 94.3, cyayobowe na Sandy Wase ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagabo. Yari kumwe na Babu Joe, utegura ibitaramo by’urwenya bya “Thank God It’s Funny (TGIF)”.

Mu kwamamaza igitaramo, Kingsley yakoresheje urwenya yiyita umuhungu wa Perezida Kagame, amwita umugabo ufite amaso ane, ushobora kubona ibizaba mu gihe kizaza, ufite icyerekezo gikomeye kuri Afurika, ukunda abaturage kandi na bo bamukunda.

Abajijwe niba yarigeze ahura na Perezida Kagame, yasubije ati: “Oya.” Abajijwe uko yaba umuhungu we kandi batarahura, yakomeje urwenya agira ati: “Ni uko data ahuze cyane. Murabona ukuntu u Rwanda rusa neza. U Rwanda rurakora. U Rwanda ruratera imbere. Buri wese mu Rwanda arishimye. Ni umuntu uhuze. Si uko ntashaka kumubona. Sinshaka kumuhangayikisha. Asanzwe akora cyane.”

Abajijwe icyo yamubwira baramutse bahuye, yavuze ko ibyishimo byo kumubona byonyine byamubuza gutekereza neza. Yasobanuye ko nta cyo yamusaba, ahubwo ko yifuza gusa kumubona no kumushimira.

Kingsley yavuze ko iyo ageze mu Rwanda yumva ari mu rugo kandi akumva afite amahirwe. Mu byo akunda i Kigali harimo ikirere cyiza n’amahoro aharangwa.

Ati: “Ntabwo ntekereza ko kuva nahagera nigeze numva ihoni ry’imodoka. Haratuje gusa… Sinzi uko ijuru rizaba risa.”

Sandy Wase amubajije niba ijuru ryaba ritangirira mu Rwanda, yasubije ko rizaba risa na rwo. Umunyamakuru yavuze ko iryo ari ishimwe rikomeye ku Rwanda.

Uyu munyarwenya yavuze ko yize amagambo menshi y’Ikinyarwanda, ariko menshi akamwibagirana. Nubwo atabasha kuyavuga yose, yemeje ko yumva Ikinyarwanda.

Yasobanuye ko ubwo yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yashatse kwiyita izina ry’ahantu yari acumbitse, ariko akagorwa no kurivuga. Abanyarwanda bamugiriye inama yo gushaka izina rifite igisobanuro aho gukoresha iry’ahantu.

Ati: “Icyo gihe ni bwo nasenze. Naravuze nti: Mana, mpa izina ry’Ikinyarwanda.” Yavuze ko nyuma yaje kubona izina Ntakirutimana mu iyerekwa, risobanura ko nta kiruta Imana.

Mu rugendo rwe rw’umwuga, yatangiye gukora urwenya rwo ku rubyiniro mu 2014, akurikizaho gukora udukino dusekeje mu 2017. Mu 2020, mu gihe cya COVID-19, yatangiye gukora udukino twa “This Life No Balance”, twatumye amenyekana ku isi hose, tumugeza ku gasongero k’umwuga we.

Yavuze ko akomoka mu muryango urimo abaganga, abanyamategeko, inzobere mu by’imiti no mu mibare, mu gihe we yigaga ibarurishamibare. Umwe mu babyeyi bo mu muryango we yabanje kumusaba kureka urwenya, kuko yabonaga ari imikino. Ubu uwo mubyeyi amwishimira, akanashimira Imana ko atamuciye intege.

Kingsley yavuze ko atigeze atekereza kureka urwenya, kuko gufata amashusho no gusetsa abantu ari byo bimuhesha ibyishimo. Nk’umubyeyi, yavuze ko aramutse afite umwana uhisemo gukora urwenya, yamushyigikira ijana ku ijana.

Ati: “Urwenya rwateye imbere, rurenga igihe twavugaga ko ari ikintu gikorwa gusa n’abapfapfa. Ubu abantu b’abanyabwenge na bo bakora urwenya.”

Yanasobanuye ko hari igihe Abanyarwanda batumvaga urwenya rwe kubera ko Abanya-Nigeria bavuga vuba. Iyo ataramiye mu Rwanda, Uganda cyangwa Kenya, agerageza kuvuga gahoro kugira ngo abantu bose bamwumve.

Azataramira i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu gitaramo cya “Thank God It’s Funny (TGIF)” kizabera kuri Petit Stade. Imiryango izafungurwa saa 18:00, igitaramo gitangire saa 19:00, kirangire saa 22:00. Kwinjira bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 15.000 Frw mu myanya yegereye urubyiniro na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Muri iki gitaramo hazaba harimo n’abanyarwenya b’Abanyarwanda ndetse na DJ. Kizayoborwa na Babu Joe, washimiye Abanyarwanda urukundo bagaragariza Ntakirutimana, avuga ko agiye gutaramira aho yita mu rugo.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments