?
Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rw’icyamamare muri sinema ya Hollywood, Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, ruherereye mu Mujyi wa Calabasas, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nkongi yadutse mu rukerera rwo ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo aba bombi bari mu rugo rwabo rufite agaciro kagereranywa na miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika.
Amakuru yatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Amerika avuga ko umuriro wafashe inyubako nto yo mu rugo rwabo ikoreshwa mu kubikamo ibikoresho byo kwita ku rugo.
Abashinzwe umutekano ni bo babanje gutanga amakuru, inzego zishinzwe kuzimya inkongi zihita zitabara, zimara amasaha agera kuri abiri zihanganye n’umuriro.
Nta muntu wakomeretse, kandi Will Smith n'umugore we ntibabaye ngombwa ko bahungishwa. Umuriro kandi ntiwageze ku zindi nyubako cyangwa ku bimera byari bikikije urugo. Icyawuteje ntikiramenyekana.
Si ubwa mbere umuryango wa Will Smith uhuye n’ikibazo nk’iki. Muri Nzeri 2021, inkongi y’umuriro yigeze kwibasira igice cyo munsi y’ubutaka cy’inzu yabo, bituma bagura indi nzu yo kubamo mu gihe iyangiritse yari irimo gusanwa. Muri Mutarama 2025, inzu y’umukobwa wabo, Willow Smith, na yo yangijwe n’inkongi yibasiye agace ka Pacific Palisades muri California.
Will Smith yaguze ikibanza cyubatseho urugo rwe mu 2003, ariko imirimo yo kubaka inzu nini irimo ibyumba bitandatu byo kuraramo n’ubwiherero 13 irangira mu 2010. Iyi nzu iherereye muri Calabasas, agace kazwiho guturwamo n’ibyamamare bitandukanye.
Will Smith na Jada Pinkett Smith bashyingiranywe mu Ukuboza 1997. Mu 2023, Jada yatangaje ko bari bamaze imyaka itari mike batandukanye mu mibereho, buri wese aba ukwe, nubwo bakomeje kugirana umubano nk’umuryango.
Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett Smith muri California
Like This Post? Related Posts