Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyabuze amakuru y’indege yo mu bwoko bwa Cessna 208, yari mu rugendo mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uvuga ko ari wo wayihanuye.
Mu itangazo ry’igisirikare, umuvugizi wacyo, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko iyo ndege yaburiwe irengero ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ikirere cyari cyifashe nabi. Yavuze ko yari ivuye i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yerekeza i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, ariko ko kugeza ubu itaraboneka kandi ibikorwa byo kuyishakisha bikomeje.
Ikindi cyateye urujijo ni uko igisirikare cya Congo (FARDC) kivuga ko indege cyabuze ari indege itwara imizigo mu gihe FRN ivuga ko yahanuye indege ya gisirikare.
Ku rundi ruhande, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa FRN, yatangaje ko abarwanyi b’uwo mutwe bahanuye indege ya Leta ya Congo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Kanyuka yavuze ko iyo ndege yari iri mu kirere cya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ngo yari igiye kugaba ibitero ku baturage. Icyakora, ntiyagaragaje ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo yatangaje.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bivugwa ko ari abarokotse iyo mpanuka. Hari amakuru avuga ko abantu babiri bapfuye abandi babiri bakaba bararokotse barimo umucanshuro w'umuzungu wo muri Afurika y'Epfo ndetse n'Umugande.
Ikindi kitarasobanuka ni ukumenya niba indege FARDC ivuga ko yaburiwe irengero ari na yo FRN ivuga ko yahanuye. Impande zombi zatangaje amakuru atandukanye ku mpamvu n’aho indege yaba yagiriye ikibazo, kandi kugeza ubu nta gihamya yigenga irashyirwa ahagaragara ngo ikureho urwo rujijo.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa RDC, aho FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye na yo bakomeje kurwanira mu bice bitandukanye. Iyo mirwano ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane ku kubona serivisi z'ubuvuzi n'ubutabazi.
Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) riherutse gutangaza ko imirwano yo muri Kivu y’Amajyaruguru yatumye rihagarika by’agateganyo zimwe mu nshingano zo kugeza ubufasha ku baturage. Ibyo byagize ingaruka ku barwayi n’abaturage bari bakeneye kwitabwaho byihuse.
Hagati aho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryagaragaje ko imirwano ikaze mu Ntara ya Ituri nayo yahungabanyije ibikorwa by’ubuvuzi, aho abakozi bamwe bamaze amasaha bihishe mu bitaro, ndetse n'ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola bikagira imbogamizi.
Indege FRN ivuga ko yahanuriye mu Minembwe mu gihe FARDC yatangaje ko yaburiye indege mu Burasirazuba bwa RDC
Like This Post? Related Posts