• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatutse Minisitiri Kahinda Otafiire, akoresheje amagambo akomeye amwibasira kuri nyina, mu gihe amakimbirane hagati y’aba bayobozi bombi akomeje gufata indi ntera.

Gen Muhoozi yanditse ubu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 23 Ugushyingo 2026, aho yagize ati: “I tell Otafiire Go Fuck Your Mother! This is my message as Muhoozi!”

Aya magambo yakurikiye ibindi bikorwa byo kwibasirana byagiye bigaragara hagati y’aba bagabo bombi, aho bagiye bagaragariza abatari bake kutumvikana kwabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kumubwira aya magambo kandi byakurikiye ibirego Gen Muhoozi yari amaze iminsi ashinja Otafiire, birimo kumwita umuhemu no kuvuga ko azavanwa muri Guverinoma ya Uganda.

Kutumvikana kwa Gen Muhoozi na Gen Kahinda Otafiire si ubwa mbere kugaragaye mu ruhame. Mu mezi ashize, aba bayobozi bagiye bashyamirana ku bibazo bya politiki, ubuyobozi n’amateka y’igisirikare cya Uganda.

Mu Ukwakira 2026, Gen Muhoozi yari yasabye Otafiire kumusaba imbabazi kubera amagambo yavuze mu Nteko Ishinga Amategeko, akamusaba ko abikora mu gihe cyagenwe, ndetse amutera ubwoba bwo gufatirwa ibyemezo bikomeye.

Ku wa 21 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yongeye kumunenga, anashidikanya ku mateka ye mu gisirikare, by'umwihariko ku ruhare rwe mu mirwano yabereye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2000.

Ikindi cyongereye ubukana muri aya makimbirane ni ikirego cya Muhoozi wavuze ko Otafiire yatutse ubwoko bwe bw’Abasiita, abagereranya n’ibintu bitwara imitwaro. Muhoozi yavuze ko atazabyihanganira.

Aya makimbirane kandi afitanye isano n’ibitekerezo bya Otafiire ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko Muhoozi yazasimbura se, Perezida Yoweri Museveni, ku butegetsi. Otafiire yigeze kugaragaza ko atamwanga nk’umuntu cyangwa nk’umuhungu wa Museveni, ariko ko adashyigikiye ko aba Perezida wa Uganda.

Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, nta gisubizo cya Otafiire kuri icyo gitutsi cyari cyatangajwe mu makuru twabonye.

Iyi ntonganya yakuruye impaka ku myitwarire y’abayobozi bakuru ba Uganda, cyane cyane ku nshingano n’imyitwarire bitegerejwe ku muyobozi mukuru w’igisirikare cy’igihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments