• Amakuru / MU-RWANDA

??Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Nzeri 2023, Nibwo abarinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro Murenge wa Rongi Akarere ka Muhanga batewe n’abagizi ba nabi babarizwa mu gatsiko k’insoresore ziyita Abahebyi.

Amakuru BTN yamenye ni uko nyuma y’iminsi itatu abo bagizi ba nabi bateye iki kirombe cy’iyi Kompanyi yitwa ETs Sindambiwe, Ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bahise bakora urutonde rw’abantu 25 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi noneho nyuma hagaragara abagera kuri 25.

Hakimara gukorwa urwo rutonde hahise hafatwamo abagabo n’abasore 10  bashyikirizwa ubutabera mu gihe abandi bari bamaze gucika bagikomeje gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi,NSENGIMANA Oswald mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa Telefoni, yemeje aya makuru anavuga ko ako gatsiko kaje kitwaje intwaro gakondo maze gakomeretsa abasanzwe baharinda.

Yagize ati: “Aya makuru ni impamo. Hari agatsiko k’abantu bishyize hamwe bitwaje intwaro gakondo batera ikirombe barwanya kandi bakomeretsa abasanzwe barinda umutekano w’iki kirombe cy’umushoramari ufite ETs Sindambiwe kiri mu Murenge wacu”.

Yongeyeho ko bakimara kumenya amakuru y’iterwa ry’ikirombe bahise batangira gushaka abagize ako gatsiko ndetse hamenyekana ko abateye ikirombe hanakorwa urutonde.

Agira ati: “Tukimenya amakuru y’uko hari igico cy’abantu bikoze bakajya gutera iki kirombe twashatse amakuru ndetse dukora urutonde turarukora dusanga abasaga 25 ari bo bishyize hamwe batera ikirombe bakomeretsa abakozi bashinzwe umutekano w’ikirombe”.

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko nta muturage ukwiye kwishora mu bucukuzi butemewe kuko rimwe na rimwe bibambura ubuzima kandi bakwiye gusaba akazi mu bafite ubucukuzi kuko bo bemererwa gucukura nyuma yo kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurinda abo bakoresha impanuka za hato na hato cyane ko iyi kompanyi yatewe isanzwe itanga akazi ku baturage bahegereye n’abakure.

Akenshi na kenshi kwirema mu gatsiko bikunze guterwa no kudakura amaboko mu mifuka ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’umurenge wa Rongi bugira inama urubyiruko guhaguruka rgakura amaboko mu mifuka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments