• Amakuru / POLITIKI

Ku wa kane tariki ya 28 Nzeri 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Oscar Kerketta wari uhagarariye u Buhinde mu Rwanda.

Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Ambasaderi Oscar Kerketta yakiriwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kumusezeraho kuko yasoje imirimo yo guhagarararira igihugu cye mu Rwanda.

Ambasaderi Oscar Kerketta yari amaze imyaka itanu ahagarariye u Buhinde mu Rwanda kuko yatanze impapuro zo guhagararira igihugu cye kuva mu Ukuboza 2018.

Ambasaderi Oscar Kerketta, niwe Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda wari ufite icyicaro i Kigali, kuko abandi babaga bakorera i Kampala muri Uganda.

Mu myaka amaze ari Ambasaderi mu Rwanda yabaye umuhuza w’igihu cye n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo, ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT), amahugurwa mu nzego zitandukanye, ingufu n’ibijyanye n’umutekano.


U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ajyanye n’ubufatanye mu by’ikirere, imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ajyanye no gushinga ikigo kigisha kikanateza imbere iby’ubucuruzi n’ishoramari.

Mu yandi masezerano ibihugu byombi byagiranye arimo ajyanye no gukuraho visa ku baturage b’ibihugu byombi cyane cyane abafite za pasiporo za servise n’abadipolomate ariko impande zombi zigasobanura ko icyifuzo ari uko byagera ku baturage bose mu gihe kidatinze.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments