• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu 10 bapfuye, abandi bane barakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Zombo, mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko ikamyo yari itwaye abagenzi n’ibicuruzwa inaniwe gukata umuhanda, ikava mu muhanda ikagwa mu ruzi.

Amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda agaragaza ko abari muri iyi kamyo ahanini bari abacuruzi bari bavuye ku isoko rya Loro, riri mu Karere ka Lira, aho buri cyumweru hakorerwa ubucuruzi bwitabirwa n’abantu benshi.

Iyi kamyo yari yabanje gupakira amatungo avuye kuri iryo soko ku wa Gatatu, mbere yo kugera mu Mujyi wa Zombo ahagana saa saba z’ijoro. Mu gitondo cyakurikiyeho, yongeye gupakirwamo imifuka y’ifu y’imyumbati n’abagenzi bari bagiye gusubira muri Lira.

Gusa, urugendo rwabo rwaje kurangirira mu mpanuka ikomeye, ubwo iyo kamyo yagwaga mu ruzi, igahitana abantu 10.

Polisi yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara byakomeje, mu gihe hari impungenge z’uko hashobora kuba hari abandi bantu baguye mu mazi bataraboneka.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw'ibibazo by'umutekano wo mu muhanda muri Uganda, aho impanuka zikomeje guhitana abantu benshi buri mwaka.

Raporo ya Polisi ya Uganda y’umwaka wa 2025 igaragaza ko mu gihugu habaye impanuka zo mu muhanda 26.044, mu gihe mu 2024 zari 25.107, bivuze ko zazamutseho 3,7%.

Iyo raporo inagaragaza ko abantu 5.383 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda mu 2025, umubare wiyongereyeho 4,7% ugereranyije n'abantu 5.142 bapfuye mu mwaka wari wabanje.

Polisi igaragaza ko guca ku zindi modoka mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kutubahiriza amabwiriza agenga kunyuranaho biri mu mpamvu zikomeye zateye izo mpanuka, kuko byagize uruhare muri 21,8% by'impanuka zose zanditswe.

Mu gihe ibikorwa byo gutabara byari bikomeje i Zombo, iyi mpanuka yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga akamaro ko kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda gutwara abantu n’ibintu birenze ubushobozi bw’ikinyabiziga no kugenzura ko ibinyabiziga byujuje ibisabwa mbere yo kubikoresha mu ngendo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments