Igisirikare cya Israel n’urwego rushinzwe ubutasi imbere mu gihugu rwa Shin Bet bashyize hanze amashusho agaragaza ibitero by’indege byagabwe mu Mujyi wa Khan Yunis, mu majyepfo ya Gaza, bavuga ko byahitanye abarwanyi batandatu b’imitwe ya Hamas na Palestinian Islamic Jihad.
Mu itangazo ry’igisirikare cya Israel (IDF), havuzwe ko muri abo bishwe
harimo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bitero Hamas yagabye kuri Israel ku
wa 7 Ukwakira 2023.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza ibisasu bitandukanye biturika,
umuriro mwinshi n’umwotsi mwinshi bizamuka mu kirere. Icyakora, igihe nyacyo
n’ahantu ayo mashusho yafatiwe ntibyashoboye kugenzurwa n’andi makuru yigenga.
IDF yavuze ko abarwanyi babiri bo muri Hamas na Palestinian Islamic
Jihad bishwe i Khan Yunis ku wa Kabiri, mu gihe abandi bane bo muri Hamas
bishwe mu majyaruguru ya Gaza muri iki cyumweru.
Igisirikare cya Israel cyashinje abo barwanyi gutegura ibitero
byagombaga kwibasira abasirikare n’abaturage ba Israel, ndetse no kugerageza
kongera kubaka ubushobozi bwa gisirikare bw’imitwe yabo, ibyo kikavuga ko
binyuranyije n’agahenge katangiye kubahirizwa mu Ukwakira 2025.
IDF yatangaje ko yafashe ingamba zo kugabanya ingaruka z’ibyo bitero ku
baturage b’abasivili.
Ku rundi ruhande, umuyobozi wa Hamas, Khalil al-Hayya, ku wa Kane
yashinjije Israel gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge. Yavuze ko uyu
mutwe urimo kugisha inama indi mitwe ya Palestine kugira ngo hamenyekane uko
wakwitwara ku bitero Israel ikomeje kugaba.
Al-Hayya yagize ati: “Amaraso y’Abanyapalestine afite agaciro, kandi
guceceka ku byaha by’ubutegetsi bwigaruriye igihugu ntibikwiye kwemerwa n’Inama
y’Amahoro cyangwa ibihugu byemeje ko bizubahiriza agahenge.”
Kugeza igihe aya makuru yatangazwaga, Hamas na Palestinian Islamic Jihad
ntibari batangaza icyo bavuga ku birego byihariye bya Israel ku bantu batandatu
yavugaga ko yishe.