Umuhanzikazi
w’inararibonye Mariya Yohana yashishikarije abahanzi bakiri bato gukunda u
Rwanda no kurushyira mu bihangano byabo, anibutsa urubyiruko gushima Imana ko
rufite igihugu cyarwo. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye
igitaramo cya Gen-Z Comedy Show.
Iki gitaramo
cy’urwenya cyabereye muri KCEV (Camp Kigali) i Kigali, ku wa Kane, tariki ya 26
Ugushyingo 2026, gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mariya
Yohana yari umutumirwa mu gice cy’iki gitaramo cyiswe “Meet Me Tonight”, aho
umutumirwa aganirizwa imbere y’abitabiriye igitaramo.
Muri icyo
kiganiro, Mariya Yohana yagarutse ku gukunda igihugu, ashishikariza
by’umwihariko abahanzi bakiri bato kugaragaza urukundo bakunda u Rwanda binyuze
mu bihangano byabo.
Ubutumwa bwe
ntibwagarukiye ku bahanzi gusa, kuko yanagiriye inama urubyiruko muri rusange.
Uyu
muhanzikazi yibukije urubyiruko ko rukwiye gushima Imana kuba rufite igihugu
cyarwo, no kugikunda aho yagize ati: “Mujye mushima Imana ko mufite iwanyu.”
Usibye
kuganira n’abitabiriye Gen-Z Comedy Show, Mariya Yohana yanabataramiye,
abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze, zirimo “Indinde”.
Muri iki
gitaramo kandi, uyu muhanzikazi w’inararibonye yashyikirijwe impano y’ifoto ye
ishushanyije.
Iki gitaramo
cya Gen-Z Comedy Show cyasusurukijwe n’abanyarwenya barimo Kigingi, Rusine
Patrick, Joshua, Dody Mitsi na Rufe Fred,Rumi
na bandi benshi .