Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yaciye agahigo ko
kuba Umunyarwanda wa kabiri ugize indirimbo imaze kurebwa inshuro miliyoni 100
kuri YouTube.
Ni nyuma
y’uko indirimbo ye yise “Nina Siri”, yasohotse ku wa 26 Kamena 2023, igeze kuri
iyi mibare ikomeye, ikaba imaze imyaka igera kuri itatu n’amezi atanu ishyizwe
hanze.
Amakuru
agaragara ku rubuga rwa YouTube agaragaza ko iyi ndirimbo imaze kurenga
miliyoni 100 z’abayirebye, bituma Israel Mbonyi yinjira mu rutonde rw’abahanzi
nyarwanda bageze kuri uru rwego.
Mbonyi abaye
Umunyarwanda wa kabiri ugeze kuri iyi mibare, nyuma ya Meddy wabanje kubigeraho
binyuze mu ndirimbo ye “Slowly”.
“Nina Siri”
ni indirimbo iririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, ikaba ikubiyemo ubutumwa
bushingiye ku kwizera Imana, ubutwari, amahoro n’ihumure umuntu akura muri Yesu
Kristo, nubwo yaba ahanganye n’ibigeragezo bitandukanye.
Iyi ndirimbo
yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika
y’Iburasirazuba, aho ururimi rw’Igiswahili rukoreshwa n’abaturage benshi.
Kugera kuri
miliyoni 100 z’abayirebye ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa muzika rwa
Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi
akomeje gukundwa n’abatari bake mu Rwanda no mu mahanga, binyuze mu bihangano
bye byibanda ku butumwa bw’iyobokamana.