Perezida wa
Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yakuyeho ibihe bidasanzwe byari
byaratangajwe mu ntara enye z’iki gihugu, mu gihe imyiteguro y’amatora rusange
ateganyijwe mu mwaka wa 2027 ikomeje.
Izi ntara ni
Lakes, Warrap, Western Bahr el Ghazal na Unity. Icyemezo cyo gukuraho ibi bihe
bidasanzwe cyatangajwe kuri televiziyo y’igihugu, South Sudan Broadcasting
Corporation (SSBC), ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026.
Iki cyemezo
kije nyuma y’ibiganiro byahuje amashyaka ya politiki i Juba, umurwa mukuru wa
Sudani y’Epfo, aho abayobozi b’ayo mashyaka basabye ko habaho ubwisanzure mu
bikorwa bya politiki, umutekano usesuye n'uburyo bworohereza abakandida
n’abaturage kugira uruhare mu matora.
Ibihe
bidasanzwe byari byaratangajwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano
muke, birimo amakimbirane hagati y’abaturage, ubujura bw’amatungo n’ibindi
bikorwa by’urugomo.
Intara ya
Warrap yari imaze igihe ihanganye n’amakimbirane yahitanye abantu benshi, mu
gihe no mu ntara ya Unity hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano.
Umuryango
uharanira uburenganzira bwa muntu muri Sudani y’Epfo wakiriye neza iki cyemezo,
uvuga ko gukuraho ibihe bidasanzwe bishobora gufasha amashyaka ya politiki
gukora ibikorwa byayo mu bwisanzure no kwegera abaturage mu gihe bitegura
amatora.
Sudani
y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011, ariko kuva icyo gihe yakomeje guhura
n’ibibazo bya politiki n’umutekano, bituma amatora rusange yari ateganyijwe
kenshi asubikwa.
Amatora
ateganyijwe ku wa 11 Gashyantare 2027 azaba aya mbere rusange kuva iki gihugu
kibonye ubwigenge.
Gukuraho
ibihe bidasanzwe mu ntara enye ni imwe mu ntambwe zafashwe mu gihe igihugu
cyitegura ayo matora, nubwo ibibazo by’umutekano bikigaragara mu bice
bitandukanye byacyo.