Mu mudugudu wa Kabarondo, akagari ka Cyabajwa, mu murenge wa Kabarondo, abaturage bashenguwe n’urupfu rutunguranye rw’umwana w’umuhungu witwaga Kelly, bikekwa ko yaba yazize ibiryo byahumanyijwe.
Abandi bana basangiye
ibyo biryo na we na bo barembeye mu bitaro bikuru bya Rwinkwavu, mu gihe
ubuyobozi buvuga ko bwihutiye gutanga ubutabazi bukimara kumenya aya makuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa
w’agateganyo w’umurenge wa Kabarondo Marie Chantal Muhinkindi, avuga ko aya
makuru bayamenye ku munsi w’ejo mu masaha
ya saa site bihutira gutabara.