Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha umuti wa Lenacapavir, utangwa mu rushinge kabiri gusa mu mwaka, ukaba ugamije gufasha abantu badafite virusi itera Sida (VIH) kwirinda kuyandura.
Iyi gahunda nshya izatangizwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida.
Guhera ku wa 01 Ukuboza 2026, Lenacapavir izatangira gutangirwa ubuntu mu bigo nderabuzima 14 byatoranyijwe mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali, bisanzwe bitanga serivisi zo kwirinda VIH zizwi nka PrEP.
Uyu muti uje kunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda VIH, burimo ibinini bifatwa buri munsi n’urushinge rwa Cabotegravir.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Lenacapavir izafasha gukemura imbogamizi zimwe na zimwe zituma abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH batabasha gukurikiza neza gahunda zo kuyirinda. Muri zo harimo kwibuka gufata ibinini buri munsi, gusura abaganga kenshi ndetse n’akato gahabwa bamwe mu bakoresha iyi miti.
Kubera ko Lenacapavir itangwa rimwe mu mezi atandatu, biteganyijwe ko izorohereza abayikoresha gukomeza kwirinda VIH bitabangamiye cyane gahunda zabo za buri munsi.
Abemerewe guhabwa Lenacapavir ni bande?
Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko uyu muti uzajya uhabwa ku buntu abantu badafite VIH ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura, nyuma yo gusuzumwa n’umukozi w’ubuzima wabihuguriwe.
Mu bemerewe kuwuhabwa harimo:
- Abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi kandi ntibakoreshe agakingirizo buri gihe.
- Abakora umwuga w’uburaya, cyane cyane abadakoresha agakingirizo buri gihe.
- Abakoresha ibiyobyabwenge babyitera mu mitsi.
- Abantu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye cyangwa abo basanzwe bakorana imibonano babana na VIH, ariko bafite virusi igaragara mu maraso yabo, batamenye ingano yayo cyangwa badakoresha neza imiti igabanya ubukana bwa VIH.
U Rwanda rumaze kurenga intego mpuzamahanga zo kurwanya Sida
Itangizwa ry’uyu muti rije mu gihe u Rwanda rumaze kurenga intego mpuzamahanga za 95-95-95 zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya Sida (UNAIDS).
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 96% by’abantu babana na VIH mu Rwanda bazi ko bayifite, 98% by’abamenye ko bayanduye bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwayo, mu gihe hafi 98% by’abafata iyo miti bamaze kugera ku rwego rwo kugira virusi nke cyane mu maraso ku buryo itapimika.
Nubwo u Rwanda rwageze kuri izi ntego mbere y’igihe cyari cyarateganyijwe, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hakiri urugendo rwo gukumira ubwandu bushya, hagamijwe kugera ku ntego yo kugira igisekuru kitandura VIH mu 2030.
Ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya Lenacapavir bizahuzwa n’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, mu rwego rwo gukoresha siporo mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida. Hazanabaho ibitaramo by’abahanzi barimo Ish Kevin na Bull Dogg.
Like This Post? Related Posts