AMAFOTO : Akanyamuneza ni kose ku bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo kwirukana umutoza Yamen Zelfan

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-10-10 18:02:39 Imikino

Akanyamuneza Kari kose ku bakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, nyuma yuko iyi kipe yirukanye uwari umutoza Yamen Zelfan .

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wumunsi wa 7 wa Shampiyona, bazakiramo ikipe ya Etoile de L'Est kuri uyu wa gatatu ,imyitozo yakoreshejwe n'umutoza wungirije Muhammed Wade, abakinnyi biyi kipe bose bakoze imyitozo, ndetse n'abatarakinye umukino wa Marine barimo Aruna Moussa Madjariwa,na Kalisa Rashid nabo bakoze imyitozo .


Serumogo Ally na Kalisa Rashid wabonaga bacyeye ku maso 

Urebye amasura y'abasore ba Rayon Sports, wabonaga bafite akanyamuneza ndetse ukabona birekuye basa nabantu babohotse , kimwe mubyo abakinnyi ba Rayon Sports batishimiraga kuri Zelfan, nuko yari umunyagitugu ,ndetse yagiraga igitsure cyinshi kuburyo nta mukinnyi wabashaga kwisanzura ,gusa kuri iyi nshuro ubona ko byahindutse .

Ikipe ya Rayon Sports irakira Etoile de L'Est kuri uyu wa gatatu saa 18h00 kuri Kigali Pelé Stadium,uretse Hertier Luvumbu wabonye ikarita itukura ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Marine FC ,abandi bakinnyi bose bemerewe gukina uyu mukino .


Related Post