Abanyeshuri biga ku kigo cy'amashuri abanza cya Muhima kiri mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, bishimira cyane gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri.
Bavuga ko iyi gahunda bayakirije yombi kimwe n'ababyeyi ndetse n’abarezi aho bahamya ko yatangiye gutanga umusanzu munini urimo nko kugabanya abana bakundaga kuva mu ishuri kubera ikibazo cy'inzara.
Iyi gahunda kandi yo kugaburira abana mu bigo by'amashuri yazamuye urwego rw’imitsindire bityo ireme ry’uburezi ryifuzwa rikagerwaho dore ko mu baritaga harimo abatahaga saa sita bakabura amafunguro bitewe n’amikoro make mu miryango bakomokamo.
Ubu nta mubyeyi ugihihibikana yibaza icyo abana barya saa sita bavuye kwiga , icyo barwana na cyo ni ugutanga umusanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe no gushaka amafunguro ya nimugoroba kuko abarezi bafatanyije kurera baba bafashe inshingano zabo za kibyeyi ntawinubira umwana nkuko biri muri iki kigo cy'Amashuri abanza ya Muhima.
Birasa Yvan, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu, Aravuga inyungu baboneye mu mafunguro bafatira ku ishuri ugereranyije na mbere, anahamya ko azitura Leta iyi neza bagiriwe.
Yagize ati" Turishimye kandi turashimira Leta yazanye gahunda yo kutugaburirira ku ishuri kuko biradufasha kandi dusigaye dutsinda".
Akomeza ati" Nzakorera u Rwanda kugeza mpfuye ndetse n'abankomokaho. Mbere wasangaga hari abavaga mu ishuri kubera inzara yatwiciraga ku ishuri ariko ubu dusigaye twigana umwete".
Mushikiwabo Umwali Iness nawe wiga muri iki kigo, avuga ko bagenzi be babakobwa bakunda guhura n'ibishuko kubera inzara ubu bitakiroho, akaba abagira inama yo kunyurwa nuko bari nk'imwe mu ntambwe yabafasha kwigobotoira ibishuko.
Agira ati" Inzara yatumaga hari abahura n'ibishuko ariko kuva aho dutangiriye kurya byaracitse. Nasaba buri mukobwa wese cyangwa umunyeshuri muri rusange kunyurwa nuko ari kuko bizadufasha kugendera kure ibishuko byatugusha mu mazi abira".
Ku ruhande rw'abarezi bamarana umwanya munini n'abanyeshuri,bavuga ko iyi gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku mashuri, yatanze umusaruro nkuko bitangazwa na Muvunyi Jean paul umaze imyaka 27 yigishiriza kuri iki kigo.
Ati" Nkanjye uhamaze imyaka igera kuri 27 nigisha, nzi ingaruka zavukaga mu myigire kubera inzara abanyeshuri bakundaga guhura nayo ariko magingo aya abana baratsinda kandi biga bishimye ibituma batsinda ku rwego rushimishije".
Umuyobozi w'iki kigo cy'Amashiri Abanza ya Muhima, Mary UWAMPOGOJE nawe yishimira ibyiza by'iyi gahunda yazanywe na Leta.
Avuga ati" Iyi gahunda yaje ikenewe mu bigo by'amashuri kuko nkatwe abarezi wasangaga duhura n'ibibazo by'uko abana bavaga mu ishuri rimwe na rimwe bikaba byateza impanuka igihe basohotse mu masaha atemewe".
Akomeza at?" Leta yacu y'Ubumwe y'u Rwanda yaradufashije nk'ababyeyi bitanga umusaruro. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME uduhoza ku mutima akaduha ibitugirira akamaro".
Muri 2014 Leta y’u Rwanda yari yarafashe icyemezo cyo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga bataha nyuma y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwamo aribo bonyine bagenerwaga inkunga ya Leta ku ifunguro bafatiraga ku ishuri.
Muri 2021, iyi gahunda yagejejwe no mu mashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye.
Leta y’u Rwanda yazamuye ingengo y’imari yagenerwaga ifunguro iva ku mafaranga y’u Rwanda miriyari 35 yatanzwe muri 2021/2022 agera kuri miriyari 78.2Frw muri 2022/2023, mu rwego rwo kunganira ababyeyi muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri.