Mbere yo kugura ikipe ye Mvukiyehe Juvenal yavuze ko abayobozi bamwambuye Kiyovu Sports bayicishije inzara ashimagiza Abafana ba Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Mvukiyehe Juvenal, bidasubirwaho yaguze ikipe ya Rugende FC, ahita ayihindurira izina ayita ADDAX Sports club , iyi kipe yabaye iya Juvenal muburyo bwa burundu, ndetse ikaba yahise inatangira gushyiraho abakozi nka Bokota Labama wagizwe umutoza wayo wungirije .
Gusa ariko mbere yo kugura iyi kipe, kuri iki cyumweru Juvenal yari yavuze ko mu kuyobozi bwe muri Kiyovu Sports, nubwo atabashije gutwara igikombe, ariko yatumye Abafana bagaruka ku kibuga, ndetse yemeza ko, yakoze ibishoboka byose Kiyovu Sports iba ikipe itinyitse, uyu mugabo yumvikanye asa nunenga abamusimbuye, avuga ko batazi gutegura ikipe, n'icyo bisaba ngo ubone amanota 3 .
Juvenal ashinja Ndorimana wamusimbuye kwicisha inzara Kiyovu Sports
Yatanze urugero ku mukino wa Police FC, avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports, batateguwe neza ndetse ko batabaga hamwe, ikintu cyatumye Police FC ibatsinda byoroshye " Ati " Bahuye ngo Saa 14h bagiye gusangira ibiryo ,abakinnyi bagiye basinzira , basinziraga mu kibuga ntabwo baryamye nta nubwo baruhutse , ubwo iyo kipe yatsinda ".
Amakuru tudafitiye gihamya, avuga ko inzu abakinnyi ba Kiyovu Sports bakoreragamo umwiherero, yari iya Mvukiyehe Juvenal,gusa kuva yakwanburwa iyi kipe inzu yahise ayifunga , ikindi ni uko bamwe mu bakinnyi ba banyamahanga baguzwe na Juvenal yabahaga inzu zo kubamo, ariko kuri ubu akaba yarabahaye bitarenze taliki 30 Ugushyingo 2023 kuba bamuviriye munzu .
Nyuma yo kugura ikipe ye Juvenal yasohoye munzu abakinnyi ba Kiyovu Sports ashaka kuyishyiramo abo mu ikipe ye
Mu kiganiro Cafe Sports gitambuka kuri television y'uRwanda, Juvenal yashimagije Abafana ba Rayon Sports, avuga ko nubwo ikipe yaba itari kwitwara neza, bakomeza kuyiba hafi bakayifasha, mu gihe aba Kiyovu Sports bo ngo bayitaye bakigendera , Juvenal Ati " Njyewe mu myaka 3 maze , Rayon Sports nyibonye kuri uyu mwaka wa nyuma , ariko imyaka 2 ya mbere, Rayon Sports abafana baruzuraga , Kandi nta kintu yari ifite ntabwo yahanganaga, twarayitsindaga rwose ku buryo bugaragara, n'andi makipe yarayitsindaga ariko abafana bakaboneka".
Yavuze ko nubwo Rayon Sports ari mucyeba, ariko hari amasomo menshi kandi meza Kiyovu Sports ikwiye kuyigiraho ,avuga ko kwa mucyeba ( Rayon Sports) nubwo abayobozi bagirana ibibazo hagati yabo, bakomeza bagakunda ikipe yabo Ati " Yaba iri mubihe bibi barayiherekeza ,yaba iri mu bihe byiza barishima , ariko twebwe iwacu ( muri Kiyovu Sports) ntabwo ariko bimeze ,intsinzi iyo ibonetse ni iya twese, ariko twatsindwa bikitwa iby'abayobozi".
Juvenal yashimagije Abafana ba Rayon Sports avuga ko icyaba cyose batajya basiga ikipe yabo
Mvukiyehe Juvenal yatangiye kuyobora Kiyovu Sports muri 2020, gusa yagiye ahura n'inzitizi za bamwe mu bahoze bayobora Kiyovu Sports, barimo nka Ntarindwa Theodore bamurwanyije byeruye , mu mpera za Nzeri nibwo icyari kibyimbye cyamenetse maze Ndorimana Jean François Regis wari umuyobozi wa Kiyovu Sports association, ahirika Juvenal ku buyobozi asigarana Kiyovu Sports, kuri ubu Juvenal aka yamaze kugura ikipe ye nkuko twabigarutseho .
Ntarindwa Theodore wabaye visi president wa Kiyovu Sports yari amaze imyaka 3 adakandagira kuri stade kubera Juvenal
Abafana ba Kiyovu Sports ngo bayiba inyuma iyo imeze neza gusa yasubira inyuma bakayita