Umuturage witwa KAYIBANDA Sudi, utuye mu mudugudu wa Nyarucundura akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, atangaza ko yahohotewe n'umuturanyi we waje akamurandurira urugo rwari rukikije inzu ye.
Uyu muturage avuga ko iri hohoterwa yarikorewe ubwo yajyaga mu kazi noneho nyuma akaza kumenyeshwa n'abandi baturanyi be ko bamusenyeye urugo n'umuturanyi we warengereye ubutaka bwe agahita ahubaka igipangu cy'amatafari kuko yari yabuze aho acyubaka nkuko yabitangarije BPlus TV dukesha iyi nkuru.
Yagize ati" Umuturanyi wanjye yaje ansenyera urugo rwari rukikije inzu yanjye kandi mfite ibyangombwa by'ubu butaka. Nkimara kugera kukazi, Nibwo umuituranyi yampamagaye abimenyesha nanjye ngarutse nsanga koko byabaye.
Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yuko asenyewe urugo byabagizeho ingaruka mbi zirimo no kubura amazi yo gukoresha kubera ko mu isenywa hangirikiyemo umuyoboro( Amatiyo) w'amazi, ibikomeza gutuma asaba ubutabera.
Akomeza ati" Bakomerekeje amatiyo yanzaniraga amazi none ubu ntituyafite, Leta nimfashe ndenganurwe kuko ndakomerewe nsubizwe uburenganzira ku mutungo wanjye".
Ibi kandi binagarukwaho n'umuturanyi we utifuje ko imyirondoro, amazina, amashusho bigaragara mu itangazamakuru kubwo umutekano we, aho yashimangiye iri hoheterwa, Kayibanda yakorewe nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Bplus Tv.
Ati" Ni ukuri uyu mugabo Kayibanda akwiye kurenganurwa n'uyu muturage wamuranduriye urugo".
Umunyamakuru wa Bplus TV ubwo yatunganyaga iyi nkuru, ku murongo wa Telefoni, yabajije ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo niba bukizi, maze Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'akarere, Mudaheranywa Regis avuga ko batari bakizi nyuma yuko amuhuje n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyarucundura watangaje ko atigeze akimenya.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba umuturage kwegera ubuyobozi bw'akagari kugirango bamufashe.
Agira ati" Iki kibazo ntacyo twari tuzi ariko akwiye kwegera ubuyobozi bw'akagari bukamufasha".
Ibibazo nk'ibi akenshi iyo bidakurikiranywe mu maguru mashya, usanga bituma amakimbirane yiyongera ashobora kubyara n'impfu.
Ni inkuru ya SEKANYAMBO Jean Damascene/ BPlus TV