Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2023, Nibwo umuntu umwe yitabye Imana wari mu bayede bane bari barimo gukora imirimo yo kubaka hoteli nshya iherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bagwiriwe n’urukuta.
Amakuru atangazwa n'abari aho iyi mpanuka yabereye, avuga ko nyakwigendera yapfuye mu gihe abandi bayede batatu babashije gusimbuka nubwo bakomeretse.
Imodoka za Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’Imbangukiragutabara byahise bihagera, bitanga ubutabazi bw’ibanze no gutangira iperereza ku cyateye impanuka.
Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye BTN ko bashidutse gusa urugo n’umusingi warwo biguye ariko bishobora kuba byaratewe n’uko ubutaka byari byubatseho bwari bwarasomye amazi bitewe n’amazi y’imvura.
Umwe yagize ati “Njye nkeka ko byatewe n’uko amazi yari yarinjiye mu musingi w’uru rukuta kubera imvura imaze iminsi igwa.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yahamirije aya makuru itangazamakuru anavuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Agira ati “Ni byo koko hano habereye impanuka, umukingo waridutse ugwira abakozi bane hapfamo umwe bari barimo gucukura urukuta uko ari bane. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka kuko iperereza ryatangiye niryo rizabigaragaza.