Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, Nibwo mu muhanda uturuka ahazwi nko kuri RURA werekeza ku bitaro bya Muhima ahazwi nko mu Kiyovu cy'abakene mu kagari k'Amahoro mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka y'imodoka ikomerekeramo umuntu umwe ku buryo bukabije.
Bamwe mu baturage bari aho iyi mpanuka yabereye, batangarije BTN ko iyi mpanuka yabaye ikabahahamura, yatewe nuko imodoka yaje ikagongera umumotari mu cyerekezo cye maze bikamuviramo gukomereka bikabije.
Umwe muri bo yagize ati" Twahungabanye! Twagiye kubona tubona imodoka ije yirukanka isanga umumotari mu cyerecyezo cye iba iramugonze".
Undi ati" Nawe wagira ubwoba ubonye uburyo uyu mumotari yagonzwe".
Aba baturage kandi bavuga ko uyu mumotari bitewe nuko ashobora kutongera kugenda bitewe nuko akaguru ke kangiritse, akwiye guhabwa ubutabera kugirango ahabwe amafaranga azifashisha igihe azaba yaramugaye.
Bakomeza bavuga ko kuba ntabimenyetso bitandukanya ibyerekezo na dodani zigabanya umuvuduko aribyo bishobora gutuma impanuka ziba.
Amakuru y'iyi mpanuka yaje kwemezwa na CIP Kayigi Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda aho yavuze ko yatewe nuko umushoferi w'imodoka yasanze umumotari mu Cyerekezo cye( Igisate cy'umuhanda) ndetse aboneraho gusaba abagendera mu muhanda kubahiriza amategeko n'amabwiriza.
Agira ati" Nibyo koko impanuka yabaye yatewe nuko umushoferi yasanze umumotari mu cyerekezo cye bituma akaguru ke kangirika gusa yajyanywe ku Bitaro ya CHUK kugirango yitabweho. Ndasaba buri wese kwitwararika mu gihe ibisabwa bitararangira gukorwa".
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Like This Post?
Related Posts