• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024, Nibwo ku isaha ya saa moya, umugore witwa Mukandayisenga Umurisa utuye mu karere ka Rwamagana mu  murenge wa Nyakariro akagali ka Gishore mu mudugugu Kagarama  yateye icyuma umugabo we mu ijosi.

Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, batangarije BTN ko mbere yuko barwana bari baraye barwana ariko mu rugo rwabo haza kuboneka agahenge kigeza ubwo mu gitondo bongeye gusubiranamo.

Aba baturage bakomeje bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugore n'umugabo bashwana kuko ibyabo byari ibisanzwe ariko ngo ibyabaye none bikaba byabateye ubwoba.

Umwe muri bo yagize ati" Aba bantu mubona basanzwe barwana ariko ibyo bakoze ni agahoma munwa".

Umunyamakuru kandi yagerageje kuvugisha bamwe mu bana bane babyarwa n'uyu mugabo n'umugore bakomeretsanyije maze umwe muri bo avuga ko se yatangiye atukana na nyina hanyuma baza gufatana mu bararwana bamena ikirahure cyo mu idirishya.

Uyu mwana yakomeje abwira BTN ko nyuma yo gushwanyaguza ikirahure, nyina yaje gufata kimwe mu bice byacyo cyari gisongoye agitera ise ubabyara mu ijosi noneho akomeretsa imitsi ijyana amaraso bituma avirirana.

Agira ati " Papa na mama barwanye bigera ubwo bamena ibirahure noneho mama afatano igice cyabo cyari gisongoye agitera papa mu ijosi aravirirana".

Bamwe mu bari aho basanzwe bazi amarorerwa abera muri uyu muryango, babwiye BTN ko ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka byose bagahosha amakimbirano yo mu miryango byanashoboka bagatandukanya umwe muri bo ntawe uravutsa undi ubuzima.

Inkuru irambuye ni mukanya.......

IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV 
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments