• Amakuru / MU-RWANDA


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo Akarere ka Rusizi, umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 y'amavuko wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yishwe n'abagizi ba nabi bashakaga kumwiba moto.


Amakuru atangwa n'ubuyobozi, Avuga ko ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo nyakwigendera yatezwe n’umugenzi, bageze mu muhanda wa Mburamazi bahasanga undi mugenzi wari wafatanyije n’uyu mugenzi gucura umugambi.

Bageze muri uwo muhanda baramuhagarika, uwo yari ahetse ahita amutera icyuma ariko nyakwigendera ntiyahita apfa kuko yakomeje kurwana n’abo bagizi ba nabi ari nako atabaza ariko bamurusha imbaraga baramwica ndetse banamwambura telefone n’ibyangombwa bya moto.

Ubwo abaturage bumvaga umuntu atatse byabaye noneho bahageze basanga yamaze kwitaba Imana, icyakora bavuga ko babonye abo bagizi ba nabi bari gusunika moto ngo bayitware babumvise bariruka moto bayijugunya hasi bashyira bugeri.

Abagabo bo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi bakekwaho kwica umumotari witwa Dushimimana Eric, bagamije kumwiba moto yakoreshaga akazi ko gutwara abagenzi.

Mu gukurikirana, umwe mu bagizi ba nabi yaje gufatirwa mu mudugudu wa Mibilizi akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga avuga uwo bafatanyije na we arafatwa.

Abamufashe bavuga ko bamusanganye carte jaune ya moto ya nyakwigendera ndetse ngo n’imyenda ye yariho amaraso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre, ku murongo wa telefoni yatangarije BTN ko abakekwa bombi bamaze gufatwa ndetse ko bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ikorera muri uyu murenge.

Gitifu Ntawizera wihanganishije umuryango wa nyakwigendera yasabye abaturage kwirinda gushaka gukira batavunitse, anasaba abamotari kujya bagira amakenga ku mugenzi ubateze bakareba niba atiriwe abaneka, kandi bakirinda kunyura mu mashyamba mu masaha y’ijoro.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugirango ukorerwe isuzumwa.

Akimana Ernesto/BTN TV i Rusizi

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments