Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2024, Nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali ubwo u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari.
Ni igikorwa, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko kigamije guha icyubahiro intwari z’igihugu, zemeye kucyitangira.
Bagize bati “None ku Gicumbi cy’intwari, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashyizeho indabo, aha icyubahiro intwaro z’u Rwanda zagaragaje urukundo rw’igihugu rwihariye no kucyitangira, mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 30.
Kuri uyu munsi u Rwanda ruzirikana intwari zarwo, insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, yibutsa Abanyarwanda agaciro bakura mu kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.”
Intwari u Rwanda rwizihiza harimo Major General Fred Gisa Rwigema n’Ingabo itazwi bari mu rwego rw’Imanzi, Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’abanyeshuri b’Inyange bari mu rwego rw’Imena.
Kugeza ubu ntabwo haraboneka Umunyarwanda washyirwa mu rwego rw’Ingenzi nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts