Ubwo Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso, Capt , Ibrahim Traore yari mu kiganiro n'itangazamakuru, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha ikaze ingabo z’u Burusiya ngo zibafashe kurwanya imitwe y’iterabwoba, nibiba ngombwa.
Yahishuye ko kugeza ubu u Burusiya bufasha ingabo z’igihugu cye mu myitozo ndetse no mu bikoresho bya gisirikare bikenewe.
Yavuze ko aho ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa bitandukaniye n’ibindi, ari uko bitakubuza kugura ahandi intwaro mu gihe mukorana, bitandukanye n’ahandi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Bije nyuma y’icyumweru hatangajwe ko hari abasirikare ijana b’abarusiya binjiye muri Burkina Faso bagiye gutoza ingabo z’icyo gihugu.
Like This Post?
Related Posts