Abaturage batujwe mu mudugudu w'abatishoboye uri mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba akagari ka Bwera, barataka ikibazo cyo kutagira amazi yo gukoresha, bakaba basaba ubuyobozi kugihagurukira.
Iyo winjiye muri uyu mudugudu,abawutuyemo batakuzi, bakwakiriza amarira bitewe nuko icyagatumye bagira ubuzima bwiza ntacyo bafite.
Umwe muri bo yabwiye BTN ati" Tubayeho nabi, ntakintu kizima kitugeraho kubera kutagira amazi".
Aba baturage bakomeza bavugako ubuzima bwabo ngo bukomeje kubacika bitewe nuko iyo bashatse kunywa amazi batayabona bagategereza ayo abagiraneza ababahaye.
Bati" Ubuzima bwacu buri kuducika uko bucya nuko bwije bitewe nuko iyo ushatse kunywa amazi udahita uyabona uretse abagiraneza".
Undi muturage kandi yatangarije BTN ko ubusanzwe ngo bakoreshaga amazi badaha nayo yagenewe amatungo ariko kuri ubu biragoye kuyabona kuko nyiri masambu inka zirishirizamo yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyo ashatse uwo ayafatiyeho.
Agira ati" Agufatiye ku mazi ye yakwica kuko bamuhaye uburenganzira".
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri aka karere ka Nyagatare ahari gutakwa iki kibazo, Murekatete Juliet ku murongo wa telefoni yatangarije BTN ko hari ingamba zafashwe mu kugezaho amazi meza aba baturage.
Ibikorwa remezo birimo amazi,umuriro aho byageze usanga byihutisha iterambere ryaho mu gihe aho bitaragera usanga abahatuye bari mu bwigunge.
UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV
Like This Post?
Related Posts