• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Nibwo umusore w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Bihungwe, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya kiyoda kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari amaze icyumweru kimwe ashatse umugore mu buryo butemewe n’amategeko.

Bamwe mu bazi uyu nyankwigendera, bavuga ko uru rupfu rwavutse ku makimbirane yatangiye ubwo yari akimara kurongorera mu nzu ya se aho we n'umugore we babanaga mu nzu imwe n'ababyeyi be hanyuma aza guhabwa isambu  kugirango yubakemo arayanga kubera ko itanganaga n'iyahawe abandi ariko ashaka kwiha indi.

Abatangabuhamya bakomeza bavuga ko mbere yuko yitaba Imana ku wa Mbere mu gitondo yahengereye ababyeyi be bagiye mu kazi, anywa umuti wa kiyoda, abavandimwe be bumva ataka ngo mu nda hari kumurya bahamagara umuturanyi, umuturanyi ahamagara Umuyobozi w’Umudugudu bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mundende abapfira mu maboko bataramugezayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru hanyuma avuga ko uyu musore akimara kwitaba Imana abari bamujyanye kwa muganga bahise bamusubiza mu rugo baramushyingura.

Ati "Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda amakimbirane, ufite ikibazo bakakiganuraho mu muryango cyananiraga akegera ubuyobozi bukamufasha".

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments