• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Kajevuba akagari ka Bugomba mu murenge wa Kaniga ho mu karere ka Gicumbi, basanze umukecuru w'imyaka 69 witwa Kaheru Fausta aryamye mu mugende w’amazi yapfuye.

Amakuru avuga ko aho uyu murambo w'uyu mukecuru wabonetse atari ho yari asanzwe atuye kuko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange bihana imbibi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Ndizihiwe Cyriaque, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ayamakuru ari impamo kuko byabayeho.

Ati "Yego, ni uko yaguye mu murenge wa Kaniga ariko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange. Bamusanze ari mu mugenda w’amazi mu murenge wa Kaniga iruhande rw’akayira. Yari ari mu gishanga yapfuye, ntabwo turamenya icyamwishe.”

Yakomeje ati “Hari mu kayira banyuramo bataha mu murenge wa Mukarange, ahitwa Rusambya, ariko twabimenyesheje inzego zibishinzwe.”

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments