Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye mu mudugudu wa Marembo,Akagari ka Nyarukombe,Umurenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana, batangiye gushengurwa n'urupfu rw'umusore wa guye mu kidendezi cy'amazi bikamuviramo gupfa.
Ubwo amakuru yaratangiye kumenyekana, abagize umuryanmgo we bakomeje gutabaza ubuyobozi ariko bukagenza gake ikibazo cyabo nkuko Nyirantegerejimana Sarah, mushiki wa Kuramba Desiré w’imyaka 18 utagihumeka yabitangarije umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni ubwo byari bikimara kuba.
Uyu mushiki we yatangarije BTN ko Kuramba yari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho ngo yari yajyanye na mugenzi we kuhira umuceri, ariko akimara kugwamo, mugenzi we agerageza kumukurura biranga, ahita atabaza abo mu muryango we,bivugwa ko bahageze bagatangira gushakisha ndetse bamenyesha n’ inzego z’ubuyobozi ariko ntibamubona.
Yagize ati: “Ahagana saa munani z’amanywa nibwo musaza wanjye Desiré yajyanye n’inshuti ye kuhira umuceri, banyura kuri icyo cyuzi kuko hari inzira maze agwamo, mugenzi we aradutabaza kuko yagerageje kumukuramo biramunanira. Tuhageze twatabaje ubuyobozi, bigeze i saa mbili z’ijoro dutegereje ko bazana Marine ngo zimushakishe”.
Nyirantegerejimana uvuga ko atari ubwambere abantu bapfira muri iki kirombe baguye muri iki cyuzi, asaba ubuyobozi kugisiba kuko ntacyo kibamariye.
Akomeza ati: “Iki cyuzi ntacyo kitumariye kuko sicyo dukuramo amazi twuhiza imyaka yacu, nibagisibe kuko kitumazeho abantu”.
Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko ku itariki ya 7 Gicurasi mu 2023, hari undi mubyeyi uherutse kuhaburira umwana w’imyaka makumyabiri n’itanu yavuze ko bibabaje.
Abaturage basabye inzego zibishinzwe ko bahabwa ubutabera ndetse bagahabwa indishyi z’akababaro kuko ngo iki cyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abana babo, inzego zirebera ntizigire icyo zikora ndetse ngo hamaze kugwamo abantu bane ibyo babona ko igihe ari iki ngo iki cyuzi gisibwe.
Like This Post?
Related Posts