• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Perezida William Ruto bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubwo bari bitabiriyre Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere.

Amakuru dukesha urubuga rwa X rwa Perezida Ruto, avuga ko aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ubu butumwa yashyizeho bushimangira ko u Rwanda n’igihugu cye bisangiye indangagaciro mu bucuruzi n’ishoramari mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda bisangiye indangagaciro mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba n’umugabane wa Afurika.”

Perezida William Ruto yatangaje kandi ko baganiriye ku bijyanye n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, n’ibibazo by’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Mata 2023, nibwo Perezida Ruto yagiriye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, ndetse nyuma yo kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego icyenda.

Muri izo nzego icyenda harimo ubuzima, uburezi, iterambere, ubuhinzi, uburinganire, amahugurwa ku ba diplomate ndetse n’ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, ikoranabuhanga, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments