Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye ahazwi nka Njamena mu Mudugudu wa Gatenga mu Kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro, bashenguwe n'urupfu rw'uruhinja rwari rwararanye na nyina ndetse n'umusambane we bikekwa ko baruryamiye rugapfa.
Abaturage babwiye BTN baherukaga kubona nyakwigendera bamubonye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare, mbere yuko nyina umubyara aryama ari kumwe n'undi mugabo bari batahanye noneho ngo byagera mu gitondo aba bombi bagatungurwa no kumubona yitabye Imana nyuma yo gukora igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.
Umwe yagize ati" uyu mugore ukekwaho gukora uburaya yatahanye n’umugabo iwe yasinze bakorana imibonano mpuzabitsina mu gitondo basanga uruhinja rwe bari baryamye mu buriri bumwe rwapfuye".
Yongeyeho ko uyu mugore n’umusambane we babanje kwinywera urwagwa ku buryo batahise bamenya ko urwo ruhinja rwapfuye.
BTN iracyategereje icyo inzego z'ubuyobozi zibivugaho
Like This Post?
Related Posts