Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024RIB, Inzego z'umutekano zataye muri yombi umusore w’imyaka 23 witwa Dushimimana Elvis wari umaze iminsi 12 ashakishwa n'inzego z'ubuyobozi kubera gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri w’imyaka 16 mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye akagari ka Gaseke mu mudugudu wa Muyange.
Amakuru yatanzwe n'abo mu muryango w'uyu mwana w'umukobwa bikekwa ko yahohotewe na Dushimimana, avuga ko yari yaramuraruye ku buryo yabeshyaga ko agiye ku ishuri ahubwo akajya kwirirwa mu rugo rw’uwo musore, abandi bataha na we agataha nk’uvuye kwiga.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko amakuru y'uwo mwana w’umukobwa ari ukuri kandi ko yari asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri G.S. Gaseke.
Ababyeyi bamenye amakuru yuko uwo mwana w’umukobwa atacyikoza ishuri nyuma y’aho ubuyobozi bwa G.S. Gaseke bubahamagariye bubabaza impamvu amaze iminsi ibiri ikurikiranye atiga kandi ababyeyi bo bazi ko atajya asiba na rimwe kuko buri gitondo yoga akajya ku ishuri agatahana n’abandi nimugoroba.
Gitifu Kimonyo akomeza avuga ko umwana yabajijwe aho azindukira akanahirirwa araceceka. Byabaye ikibazo gikomeye ubwo ku wa 31 Mutarama yazindukaga nk’ugiye kwiga ariko ntiyongera ndetse ntiyanataha nk’uko yajyaga abigenza.
Ati: “Yiriwe aho batazi anararayo, aza mugitondo cyo ku itariki ya 1 Gashyantare, bamubajije aho yaraye abanza kwanga kuhavuga, bakomeje guhatiriza avuga ko iminsi ibiri yose yamaze atiga yirirwaga kuri uriya musore, ndetse ku wa 31 Mutarama biriranywe baranararana mu nzu ye iri iruhande rw’iwabo. Yavuze ko ari inshuti ye, dore ko banatuye bombi mu Mudugudu umwe wa Muyange, Akagari ka Gaseke.”
Akibivuga hafashwe icyemezo cyo kumujyana muri serivisi ibishinzwe ku Bitaro bya Mibilizi ngo harebwe niba yarasambanyijwe, bagiye kureba umusore baramubura akomeza gushakishwa kugeza afashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare.
Umwana yavuye ku bitaro akomeza kujya kwiga nta kibazo kindi hari hagitegerejwe kumenya ibyavuye mu isuzuma ry’ababishinzwe muri Isange One Stop center mu Bitaro bya Mibilizi, niba koko yarasambanyijwe.
Ku baba bavuga ko ibi bisubizo batinze kubyaka, uyu Muyobozi yavuze ko ubwo uwakoze icyaha yafashwe na byo bigiye kwihutishwa kuko RIB igomba kumukorera dosiye kandi itayikora idafite ibisubizo bya muganga, ari yo mpamvu bigomba kwihutishwa.
Kuri ubu Dushimimana afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, aho arimo gukorerwa idosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Like This Post?
Related Posts