• Amakuru / MU-RWANDA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, batunguwe n'urupfu rw'umwana witwa Munezero Bruno ubwo yapfaga ahiriye mu nzu.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w'amezi 8, yemejwe n’Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, uvuga ko iyi nzu yahiriyemo uwo mwana ariko hakaba hataramenyekana icyayitwitse.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye amakuru y’uko iyi nzu yahiye ndetse hahiramo umwana witwa Munezero Bruno wari wasizwe n’ababyeyi be bagiye mu kazi, ariko ntabwo turamenya icyatwitse iyi nzu turacyahashaka amakuru y’icyatumye ishya.”

Akomeza agira inama abaturage ko badakwiye gusiga abana mu nzu kandi bafunze, kuko mu gihe habaye ikibazo gutanga ubutabazi bwihuse bigorana.

ImvahoNshya dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu muyobozi yakomeje avuga ko usize umwana aba agomba kubimenyesha abaturanyi cyangwa akamusigira undi muntu aho gusiga amufungiranye.

Umubyeyi wa Munezero wahiriye mu nzu witwa Dushimimana Jean Damascene, yavuze ko babyutse bisanzwe ndetse bakajya no mu itsinda babamo ryagombaga gusozwa bakagabana amafaranga.

Nyuma yo gusoza irya mbere bahise batangiza irindi banatanga amafaranga y’ubwizigame, Dushimimana akaba yasigaye agura ikayi no kubara amafaranga bakusanyije mu ishyirahamwe.

Yagize ati: “Twari dufite itsinda tugomba gusoza ndetse tujya gushaka amafaranga kuri banki turaza turayagabana, umwana arasinzira nyina ajya kumurayamisha najye njya mu kazi kuko twari tumaze gusoza itsinda ryacu dutangije n’irindi.”

Akomeza avuga ko aje yabonye umwotsi wazamutse aratabaza baramutabara bakiza bimwe mu bikoresho byo mu nzu ariko umuriro wari wamaze kwica umwana.

Bamwe mu baturanyi b’uru rugo bavuga ko bibabaje kuko no mu minsi yashize yapfushije undi mwana amarabira.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangiye iperereza no gushaka umubiri w’uyu mwana wahiye ubwo iyi nkuru yatunganywaga

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments