• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ku bijyanye n'intambara ikomeje guhangayikisha abatari bake  mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Amakuru dukesha Perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, avuga ko Ndayishimiye yafashe indege imujyana i Kinshasa mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushaka amahoro n’umutekano muri RDC n’akarere k’ibiyaga bigari yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia mu 2013.

Ibihugu byasinye aya masezerano birimo RDC, Afurika y’Epfo, Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia.

Ni mu gihe u Burundi bukomeje gukorana na FARDC, FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’abazunzu, SADC n’imitwe y’inyeshyamba iteraniye M23.

Ingabo z’u Burundi zikomeye guhurira n’uruva gusenya muri Congo aho bicwa ku bwinshi abandi bagafatwa mpiri na M23.

Perezida w’u Burundi yaherukaga muri RDC tariki ya 21 Mutarama 2024, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments