Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, Nibwo mu mudugudu wa Akabagoti Akagari ka Ruturo mu Murenge wa Kibilizi akarere ka Gisagara, Abantu batatu bakubiswe n’inkuba ubwo bari barimo guhinga mu gishanga cy’umuceri, umwe muri bo ahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko aba bantu barimo uwitwa uwitwa Kampire w’imyaka 41 na Ngendahimana Vianney w’imyaka 59 ndetse na Muramyimana w’imyaka 43 bakimara gukubitwa n’inkuba, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi gusa kubwo amahirwe make Kampire apfa akigerayo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inkuba yabakubise bugamye mu nzu y’umuzamu urinda igishanga bahingagamo.
Yagize ati “ Bari barimo guhinga imvura iguye bajya kugama mu kazu k’umurinzi w’icyo gishanga cy’umuceri, inkuba irakubita bagwa igihumure.”
Mu bihe by’imvura, abaturage bagirwa inama yo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni mu mvura kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba ndetse no gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi no kwihutira gucomora ibikoresho bicometse ku mashanyarazi.
Like This Post?
Related Posts