Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Nibwo Pasiteri Hareremana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yasabiwe n'ubushinjacyaha gufungwa imyaka itatu nawe mu kwiregura anabwira urukiko ko aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere yahibiwe Bibiliya.
Ibi Apôtre Yongwe yabitangazaga ubwo yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa ku byaha akurikiranyweho, Aho yagaragarije urukiko ko ibyo akurikiranyweho yabikoze bishingiye ku byo yizera, yizeza ko ashobora kubihindura.
Ati “Ibimpagaritse aha bishingiye kubyo nizera, niteguye kubihindura wenda ibindi nkazabibaza Bibiliya. Ahubwo ni uko nayo bayinyibye! Mucamanza Bibiliya yanjye barayibye aho mfungiwe. Nayirambitse aho ndyama nza kuyibura, burya hariya haba hari abantu beza n’ababi.”
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwahamya icyaha Apôtre Yongwe, cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko gutegeka Apôtre yongwe gusubiza amafaranga y’abantu yari yarafashe abizeza ibintu byiza ariko ntibabibone.
Apôtre Yongwe yahise agaragariza urukiko ko aburana yemera icyaha kandi ko abantu bamuhaye amafaranga nubwo atamenya umubare, yiteguye kuyasubiza.
Yasabye urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano byaba ngombwa akaba yasubikirwa kuko afite abana babuze uko biga kuko ari we wabitagaho.
Yagaragarije Urukiko kandi ko afite umusaza w’imyaka 90 n’umukecuru areberera bakeneye kwitabwaho, bityo ko yakoroherezwa.
Itegeko ritaganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Like This Post?
Related Posts