• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie yatoye Perezida mushya, Tamas Sulyok asimbuye kuri uyu mwanya Katalin Novak weguye mu byumweru bibiri bishize.

Nyuma y'ubwegure bwa Katalin, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwahise rwakira indahiro ya Sulyok nyuma yo gutorwa ku bwiganze, nkuko ibiro ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu byabitangaje.

Nobak yeguye nyuma yo gutanga imbabazi ku muntu washinjwaga ibyaha byo guhishira uwahohoteye abana. Byateje induru ndetse bigaragazwa nko gutatira igihango n’indahiro bituma Novak yegura ku bushake.

Izo mbabazi zakoze kuri Novak yazitanze muri Mata 2023 mbere gato y’uruzinduko rwa Papa Francis muri Hongrie.

Novak ni we wari Perezida wa mbere w’umugore kuva yabaho, ubwo yatorerwaga kuyobora icyo gihugu muri Gicurasi 2022.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments