• Amakuru / POLITIKI
Nyuma yuko ku Cyumweru tariki 03 Werurwe muri Haiti amabandi agabye igitero ashaka gufungura gereza ya Port-au Prince, agatorokesha imfungwa ibihumbi 3, abagera ku 10 biturutse ku irasana ry’ayo mabandi n’inzego zishinzwe umutekano bagapfa, byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba abaturage bazo bari muri iki gihugu kuvayo mu buryo bwihutirwa kubera akavuyo n’umutekano mucye kubera gushaka guhirika ubutegetsi.

Nyuma y'ibyo bikorwa by'amabandi, Leta ya Haiti yashyizeho amasaha ntarengwa yo kugera mu ngo n’amasaha 72 y’amategeko agenga igihugu kiri mu ntambara.
Ayo mabandi yasabye ababyeyi kugumana n’abana babo mu ngo zabo mu gihe Leta yo isaba ko bajya mu mashuri.

Abo bitwaje intwaro kandi basabye kandi ko Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, akurwa kuri uwo mwanya mu maguru mashya.

Uyu Minisitiri w’Intebe ayoboye Haiti bidaciye mu matora kuko yagiye ku butegetsi nyuma y’iyicwa rya Perezida mu 2021.

Amabandi n’abigaragambya basaba ko Henry umaze gusubika amatora inshuro nyinshi yava ku butegetsi ku neza cyangwa akazavaho ajya mu buhungiro cyangwa mu irimbi.
Ni mu gihe, Ariel Henry we akomeje gushaka imbaraga n’ubufasha bwo gutsinda uruhenu abatamwiyumvamo bose.

Ku ikubitiro muri iki cyumweru yagiye i Nairobi gusinya amasezerano na Kenya yamwemereye abasirikare 1000 bo guhangana n’ayo mabandi.

Umuvugizi w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika yavuze ko urugendo Henry yagiriye muri Kenya rwagenze neza akaba yasubiye muri Haiti amahoro.

Yasabye Abanyamerika bose bari kubutaka bwa Haiti kuva muri icyo gihugu kuko kirimo akaga gakomeye kandi nta n’icyizere ko ibintu bizajya mu buryo vuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments