• Amakuru / POLITIKI
Abantu Icyenda batandukanye barimo Perezida Pete Emmerson Mnangagwa bo muri Zimbabwe bahatiwe ibihano bikakaye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe, byanditse ko abandi umunani bafatiwe ibihano barimo umugore we, Auxillia Mnangagwa, visi perezida we Constantino Chiwenga, Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri, Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi muri Zimbabwe na na Patrick Chinamasa ushinzwe ibigega by’ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi.

Ibihano bya Amerika binareba amasosiyete atatu y’ubucuruzi akorera muri Zimbabwe.

Perezida Mnangagwa na bagenzi be bashinjwa ibyaha birimo ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ruswa, gushimuta abantu no guhohotera abantu mu buryo bukabije.

Ibihano bya Amerika kuri Zimbabwe, bifatira amazu yose y’abategetsi ba Zimbabwe ari ku butaka bwayo, ikindi bakaba batemerewe gukorera ingendo bwite (zitajyanye n’akazi) ku butaka bwayo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ikigega cya Amerika gishinzwe iby’imari, Wally Adeyemo, yavuze ko ibihano bishya Amerika yafatiye Zimbabwe bigamije kwerekana ukuri nyako Amerika ihorana.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, we yavuze ko ibihano bishashya kuri Zimbabwe biri muri politiki ikarishye Amerika yafatiye iki gihugu, kubera ko "ruswa, ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi no gushimuta abantu muri Zimbabwe bikomeje kwiyongera".

Perezida Emmerson Mnangagwa yabaye perezida wa kabiri ufatiwe ibihano na Amerika, nyuma ya Robert Mugabe yasimbuye ku butegetsi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments