• Amakuru / MU-RWANDA
Iyo ugeze mu bice bitandukanye bigize imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rwamagana, uhumva ugutakamba kwinshi kw'abayituye, aho baba binubira ikibazo cy'umutekano muke akenshi uterwa n'ubujura bw'abiganjemo urubyiruko.

Uwase Vestine, utuye Mu murenge wa Mwulire akagari ka Ntunga mu mudugudu wa Ntunga, yatangarije Bplus TV ko ababazwa nuko abakobwa banze gukura amaboko mu mifuka bakishora mu ngeso mbi nabo ntawe barebera izuba kuko iyo baciye mu rihumye umugabo uba uri gusangira nabo bamucucura ibyo afite hanyuma agataha amara masa.

Yagize ati" Birababaje kuba hari abakobwa biba bitwaje umwuga wabo w'uburaya bagaca mu rihumye abo basangira bakabacucura".

Umusore uri mu kigero cy'imyaka 30, wo mu murenge wa Mwulire mu kagari ka Bicumbi, yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko ubusinzi akenshi aribwo butuma bamwe mu rubyiruko rwo muri aka gace bagira akaboko karekare, dore ko kugira intego zo kubaka ahazaza habo ntacyo zibabwiye.

Agira ati" Ni gute wazindukira mu tubari ukirirwana isindwe ngo uzabone umwanya wo gukorera ikikubeshaho? Abasore b'ino ntibagishaka gukura amaboko mu mifuka bityo bikabatiza umurindi wo kwiba".

Aba baturage, barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy'ubujura ndetse bakanagira inama abatungwa agatoki gukura amaboko mu mifuka kuko byose bishoboka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko ikibazo cy'ubujura cyahagurukiwe ndetse n'abishora mu ngeso mbi bakazikoreramo ibikorwa by'urukozasoni.

Gitifu Zamu ati" Tumaze iminsi ibikorwa nk'ibi by'ubujura n'ingeso mbi nk'ubusambanyi akenshi biterwa no kudakura amaboko mu mifuka. Binyuze mu bukangurambaga dukora twegera abo batungwa agatoki tukabigisha kandi bakisubiraho noneho abakomeje kunangira umutima tukabashyikiriza inzego zibashinzwe ikindi ko ubuyobozi butazigera bwihanganira ubangamira umutekano n'ituze by'abaturage".

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abagifite imyumvire yo kudakura amaboko mu mifuka kuko ntarwitwazo rwo kubura akazi dore ko muri uyu murenge hari imirimo myinshi yakwinjiriza buri wese amafaranga akiteza imbere ndetse agateza imbere igihugu cye".

Uretse mu murenge wa Mwulire muri aka karere ka Rwamagana, iki kibazo cy'ubujura bukorwa na bamwe banze gukura amaboko mu mifuka, kinumvikana mu murenge wa Munyiginya mu Tugari dutandukanye turimo n'aka Nkomangwa ndetse no mu murenge wa Gishari mu tugari turimo aka Nyarugari.

Umurenge wa Mwulire ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ukaba ufite utugari 4 turimo  Bicumbi, Mwulire, Bushenyi na Ntunga.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments