Yagize ati" Muri 2017, Nibwo abagabo barimo uwitwa Bigirimana na Nizeyimana aliyasi Kibwa, bamfashe barankubita bantera icyuma mu nda bimviramo kumugara nyuma yuko bangije amara yanjye".
Kaguru yakomeje avuga ko yaje kugeza ikibazo cye mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo, Umurenge wa Bukure, n'Akarere ka Gicumbi ndetse n'Urukiko Rwisumbuye rw'Akarere ka Gicumbi ariko kikima amatwi.
Agira ati" Ikibazo cyanjye nakigejeje mu nzego zitandukanye zirimo, umurenge ntuyemo ari naho urugomo rwankorewe rwabereye, akarere n'urukiko rwisumbuye mu Karere ka Gicumbi. uwo nagezagaho ikibazo cyanjye yanyimaga amatwi".
Byaje kugera aho ikirego kigera mu rukiko ariko akaza kubwirwa ko urubanza rwe rwarangiye ahubwo azahabwa indishyi y'amafaranga y'u RWanda angana n'Ibihumbi Ijana na Mirongo Itatu n'Umunani( 5,38000 Frw) mu gihe we yari yatse indishyi ingana na Miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uyu mugabo wari ukomeje kwibaza aho azakura amafaranga yo kwivuza anavuga ko mbere ubwo yari avuye mu bitaro bya CHUK i Kigali, yaje gutungurwa no kubona abamuhohoteye barahise bafungurwa.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bukure, Bisengimana Janvier, ku murongo wa telefoni, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa cyane ko icyaha kidasaza. Ati" Iki kibazo cy'uyu muturage tugiye kugihagurukira gishagikrwe umuti kuko icyaha ntigisaza".
Mu gihe iki kibazo kizaba cyakemutse, BTN izabitangaza mu nkuru zayo ziri imbere.
Amashusho