Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Karambi, mu Mudugudu wa Kanyinya, basanze umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 18 amanitse mu giti yapfuye.
Amakuru aturuka mu baturanyi b'umuryango wa nyakwigendera witwa Nikuze Solange, avuga ko uyu mukobwa yari asaznwe abana n'umuryango we mu makimbirane, ibyatumye bakeka ko yaba yiyahuye kubera kutihanganira imibereho yari abayemo.
Nikuze witabye Imana, avuka kuri se witwa Ntawuryaraho Thalicisse na nyina witwa Nzamukosha Marie Claire gusa ariko akaba yabanaga mu nzu imwe na nyina ndetse n'undi mugabo washakanye na nyina.
Aya makuru BTN yayahamirijwe n'Umukozi w'Umurenge wa Murundi, Ushinzwe Ubutegetsi n'Amategeko, witwa Uramutse Philip aho yavuze ko bakimenya aya makuru ubuyobozi bwahise butabara ndetse n'inzego z'umutekano zirahagera hatangira gukorwa iperereza.
Agira ati" Nibyo koko aya makuru twayamenye natwe duhita dutabara, inzego z'umutekano zitangira akazi kazo karimo iperereza".
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko icyamwishe kitaramenyekana nubwo hari gukekwa ko nyakwigendera yaba yiyahuye".
Uru rupfu ruje nyuma y'ubukangurambaga bwatangiye kuba mu murenge wa Murundi bugamije gukangurira imiryango itandukanye ibana mu buryo butemewe n'amategeko ko basezerana ndetse n'ababana mu makimbirane kwisubiraho hagshakwa umuti wayo ntawe uyaburiyemo ubuzima.
Aka gace nyakwigendera yasanzwemo yapfuye amanitse mu mugozi, gasanzwe kumvikanamo umutekano muke akenshi uterwa n'insoresore ziba zanyweye inzoga z'inkorano ndetse n'ibiyobyabwenge.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru