Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Nibwo muri Village Urugwiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ririmo Minisitiri w’Ubucuruzi wungirije w’u Bushinwa,Tang Wenhong ndetse n’intumwa ayoboye, aho ari mu Rwanda mu nama ya 9 ya komite ihuriweho n’u Rwanda n’u Bushinwa ku bukungu, tekiniki, n’ubucuruzi (JETTCO).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byabitangajeAya makuru avuga ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku nzira zigamije gushimangira umubano mu nzego ibihugu byombi bifatanyamo, nk’uko .
Minisitiri Tang Wenhong, yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun.
Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe nibwo hateranaga inama ya 9 ya komite ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubukungu, tekiniki, n’ubucuruzi izwi nka Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO).
Muri iyo nama hagaragajwe ko mu bijyanye n’ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, imibare yo mu 2023, yerekana ko bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, ibyo bikaba bigaragaza ubwiyongere bwa 16.5%. Bikajyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.
U Rwanda n’u Bushinwa kandi byongeye gushimangira ubushake mu guteza imbere ubufatanye hagamijwe inyungu hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mishinga itandukanye irimo ingufu n’ibikorwa remezo nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts