• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, Nibwo Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF), umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

General Muhoozi wari usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Museveni, akanaba ahabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, akunze kugaragara ashishikajwe n’ibikorwa by’umutekano ndetse n’ibya Politiki byo muri aka Karere.

Biravugwa ko General Muhoozi Kainerugaba ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments