Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, ukekwaho kwaka no kwakira ruswa.
Ni amakuru yamenyekaniye mu itangazo, RIB yanyujije ku rubuga rwa X, aho rivuga ko yakiriye amafaranga ya bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze gusa ntuhagaragaraho umubare w'amafaranga yaba yaratse cyangwa yarakiriye.
Niyigena Patrick nyuma yo gutabwa muri yombi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Like This Post?
Related Posts