Kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, Nibwo umugabo witwa Tabaro Nshimiyimana Eric yafunzwe n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranyweho kumara imyaka 30 ahisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru avuga ko Nshimiyimana w’imyaka 52, yari atuye muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Uniontown akaba akurikiranyweho ibyaha birimo guhindura no guhisha ibimenyetso by’amakuru y’impamo, gutambamira itangwa ry’ubutabera no kubeshya urukiko bivugwa ko yakoze mu rubanza rwa Teganya Jean Leonard yabayemo umutangabuhamya mu 2019.
Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’Umusigire, Joshua S. Levy, yavuze ko igihugu cye kitazaba ubwihisho ku bakurikiranyweho ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’iby’intambara.
Yagize ati “Nshimiyimana akurikiranyweho kuba mu gihe gikabakaba imyaka 30 ishize, yarahishe amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside kugira ngo abone ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubwenegihugu bwa Amerika.”
“Itegeko ryacu rirebana n’impunzi n’abashaka ubuhungiro ribereyeho kurinda abagizweho ingaruka n’itotezwa ntabwo ribereyeho ababigizemo uruhare. Ibiro byacu ndetse n’abandi dufatanya gushyira amategeko mu bikorwa twiyemeje gushakisha ndetse no kuburanisha abo bose bakora ibyaha mu bindi bihugu ubundi bagakoresha uburiganya ngo babone ubuhungiro hano,”
Yavuze ko batazatezuka ku muhate bafite wo gukomeza gushakisha no kugeza mu butabera buri muntu wese wagize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Inyandiko zishinja Nshimiyimana zigaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umunyeshuri wiga iby’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, akaba yari mu b’imbere mu ishyaka rya MRND ndetse no mu mutwe w’Interahamwe nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Izi nyandiko zigaragaza ko hari ibimenyetso by’uko Nshimiyimana yishe abagabo, abagore n’abana abakubitisha ubuhiri hanyuma akabahorahoza akoresheje umuhoro.
Hatangwa urugero rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 14, ndetse n’umugabo wadodaga amataburiya y’abaganga ku bitaro bya Kaminuza bivugwa ko ari we wabishe, bikaba byaranamenyekanye ko hari n’abagore yafashe ku ngufu cyangwa akifatanya n’ababafataga ku ngufu muri icyo gihe.
Nshimiyimana yahunze ava mu Rwanda mu mpeshyi ya 1994, nyuma y’uko Inkotanyi ziteye, ahita yerekeza muri Kenya, aho bivugwa ko yabeshyeye inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo yakirwe nk’impunzi.
Kuva mu 1995, Nshimiyimana yahise ajya gutura muri Ohio, bikavugwa ko mu myaka yose amazeyo yagiye akomeza gutanga amakuru atariyo ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Mu 2019 mu rubanza rwa Teganya Jean Leonard biganye muri Kaminuza i Butare, ubwo yari umutangabuhamya yabeshye urukiko, avuga ko yaba we ubwe ndetse na Teganya nta wagize uruhare muri Jenoside ndetse batanakoranye na MRND, gusa icyo gihe urukiko rwabibonye ukundi kuko rwaje guhamya Teganya ibyaha by’uburiganya bugamije kubona ubuhungiro ndetse no kubeshya urukiko.
Like This Post?
Related Posts