Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, Nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Munyenyezi Beatrice igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyari umujyi wa Butare.
Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwaga n’ubwo nyi’irubwite n’abunganizi be icyo gihe basabaga ko kurekurwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiye ku bimenyetso bihari, Munyenyezi yahanishwa igifungo cya burundu ku byaha byo gutegura Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cya Jenoside byose byakorewe mu yahoze ari perefegitura ya Butare.
Munyenyezi n’abamwunganira bo basabaga ko agirwa umwere akarekurwa, bashingiye ku kuba mu gihe cya Jenoside ngo yari kuri Hoteli Ihuriro ya nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, aho ngo yari kumwe n’abantu basaga 60 ku buryo iyo haza gukorerwa ibyaha byari kumenyekana.
Ubushinjacyaha bwamumuregaga ko yazanaga kuri iyo hoteli abakobwa maze Interahamwe n’umugabo we Shalom Ntahobari bakabasambanya.
Icyo gihe we yavugaga ko ibyo bitari gushoboka ko ajya gushaka abagore n’abakobwa ngo abazanire umugabo we.
Akanavuga ko bariyeri bamushinja kujyaho ziciweho Abatutsi nta n’imwe yagiyeho, ngo kuko yari kuri hoteli Ihuriro, afite umwana muto kandi anatwite nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Nyuma y’ubusesenguzi bw’urukiko, rwemeje ko Munyenyezi afungwa ubuzima bwe bwose
Urukiko ruhereye ku cyaha cyo kwica nk’icyaha cya jenoside, rwavuze ko Béatrice Munyenyezi ahamwa no kwica umubikira amurashe akoresheje imbunda ntongo yabanje no guha interahamwe ngo zimusambanye.
Urukiko kandi rwemeje ko Béatrice Munyenyezi yatanze amabwiriza hakicwa umwana w’umuhungu witwa Aimable.
Urukiko rugeze ku cyaha cyo gutegura Jenoside rwavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko hari imbwirwaruhame yavuze zishishikariza interahamwe kwica Abatutsi bitashingirwaho, rutegeka ko icyaha cyo gutegura jenoside kitamuhama.
Naho icyaha cyo gushishikariza interahamwe gukora jenoside cyo cyamuhamye kuko ngo yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya jenoside, urukiko nacyo rwakimuhamije kuko yishe abatutsi abizi kandi abishaka kandi ko kuba yari atwite inda y’amezi abiri, bidafite ishingiro ryari kumubuza gukora ubwicanyi.
Urukiko kandi rwanamuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato; aho rwavuze ko Munyenyezi yajyanaga abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi muri Hoteli Ihuriro ya Pauline Nyiramasuhuko wari nyirabukwe, maze Interahamwe zikabasambanya aho byafatwaga nk’igihembo cy’uko zishe abatutsi.
Rushinjiye kuri ibyo byose, rwemeje ko Munyenyezi ahamwa n’ibyaha bine akaba umwere ku cyaha kimwe, bityo akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, ariko agasonerwa amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.
Munyenyezi ni umugore w’imyaka 54, akaba yaroherejwe mu Rwanda muri 2021 avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuburana ibyaha bya Jenoside yashinjwaga.
Like This Post?
Related Posts